SIM CARD (Subscriber Identity Module) Ni ikarita nto y’ingenzi dushyira muri terefone tukabona nimero ituranga bityo tukemererwa guhamagara, guhamagarwa ndetse tukaba twabitsa tukanabikuza amafaranga ari kuri iyo karita. Iyo karita ifite chip yashyizweho iriho amakuru ya nimero yawe ikuranga ndetse n’umwanya wo kubikaho amakuru hakubiyemo nimero za terefone ndetse n’ubutumwa.
Na none igizwe nigice cya pulasitike cyoroheje cyanditseho silicone, bisa nk’amakarita ya bank nandi makarita. Intego yingenzi ya SIM CARD ni uguhuza ikoranabuhanga ryitumanaho mu bikoresho bya elegitoroniki, urugero nka terefone nibindi. Ibyo bituma nyirigikoresho cyirimo SIM CARD ashobora guhamagara abantu, gukoresha interineti ndetse ibyo byemerera amasosiyeti yitumanaho kugenzura terefone yawe ndetse nu buryo bwo kwishyura no kwishyuza byose bikoresheje SIM CARD
Ubwoko bwa SIM CARD
SIM CARD igizwe n’ubwoko butatu bwingenzi hakubiyemo:
Standard SIM: Ubu ni ubwoko bwa sim card bunini zipima 25x15mm. Akenshi izi zikunda gukoreshwa na terefone zakera.
E-SIM (Embedded sim): iyi ni sim card itari ikarita kuko iyi yo ikoranye na terefone kandi ushobora guhamagara ndetse ugakora buri kimwe nkuko wakoresha sim card isanzwe. Gusa ibikoresho ngendanwa siko byose bifite iyi E-Sim keretse, bimwe na bimwe cyane cyane nka terefone za Iphone.
Nano SIM: iyi yatangiye gukoreshwa cyane muri 2012, SIM ya Nano ni ntoya kandi Ipima 8.8 x 12.3mm gusa, kandi hafi ya plastike yambaye ubusa hafi ya chip. Muri ikigihe terefone nyinshi zigezweho zikoresha iyi SIM
Bimwe mu bice bigize SIM CARD na kamaro kabyo
Nubwo sim card ari ntoya ariko igizwe nibice bitandukanye, kandi buri gice cyayo gifite akamaro. Reka turebe ibice biyigizena kamaro kayo.
- VCC: ni agace gatanga voltage Ya SIM iva mungufu za 5V DC. Kugirango ukoreshe SIM CARD iyi pin ya VCC igomba guhabwa ingufu za 5V DC.
- RESET: Ni pin ikoreshwa mu gihe ushaka gusubiza uko amagenamitere ya sim card yawe yari ameze igihe bayikoraga. Ushobora kuyikoresha mugihe wahinduye amagenamitere ya sim card bityo ukaba wifuza kuyasubiza uko yari ameze. RESET pin Uyemeza cyangwa ukayikuramo ukoresheje Igikoresho cyirimo iyo SIM CARD.
- CLOCK: iki gice gitanga isaha ihuje nigihe bitewe ni gihugu uherereyemo. ibi ntibiba ngombwa ko wemeza isaha muri terefone buri uko ivuye kugihe, ahubwo iyo terefone yawe irimo SIM CARD igice gishinzwe igihe (CLOCK) gituma terefone ijya kugihe biteweni gihugu uherereyemo. Ubyemeza unyuze mu magenamitere ya terefone yawe bityo isaha ihuje nigihe ikijyanamo bitewe na SIM CARD yawe.
- Vpp: iyi pin ikoreshwa mu gutwara voltage yinyongera kugirango ubashe kwandika cyangwa gusiba amakuru mu bubiko bwa SIM.
Ufite ikibazo twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora.
Pingback: Ni Gute wohereza amafaranga hagati ya MTN na Airtel » Techinika
Pingback: E-Sim ni iki? Itandukaniye he n’izindi Sim-Card? Ikora gute? » Techinika