
Mu buzima bwite bwawe, telefone igizwe n’ibintu byinshi birenze guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa. Ubu ni nk’ububiko bw’amabanga yacu, amafoto yacu yihariye, amakuru y’imari yacu, ndetse n’imiyoborere y’ubuzima bwacu bwa buri munsi. Ariko se, waba uzi ko hari abantu bashobora gukoresha iyo telefoni yawe bakayikuramo ayo mabanga yose? Muri iyi nyandiko, turarebera hamwe uko ubuzima bwawe bwite bushobora kujya ahagaragara ndetse n’uburyo waburinda.
Uko Amakuru Yacu Yibwa muri Telefoni
a. Gushyira muri telefoni “Apps” zidafite umutekano
Hari igihe ushyiraho application wibwira ko igufitiye akamaro, nyamara yifitemo ikoranabuhanga rishobora kugukurikirana cyangwa gusoma amakuru yawe.
Izo apps zibaho cyane cyane kuri internet, by’umwihariko zidaturuka kuri “Play Store” cyangwa “App Store”.
b. Gukanda ku mbuga cyangwa links utazi aho ziva
Hari ubutumwa buza binyuze mu butumwa bugufi (SMS), kuri WhatsApp cyangwa email bukubwira ngo “Kanda hano utsindire ibihembo” cyangwa “Menya uwaguhamagaye ejo”. Iyo ukanze kuri izo links, ushobora gutuma umuntu akwinjirira muri telefoni yawe atabanje kukubwira.
c. Koresha Wi-Fi rusange (Public Wi-Fi)
Wi-Fi z’ubuntu ziboneka ahantu rusange nka za resitora, gare cyangwa amashuri zishobora kuba umuyoboro winjirirwamo n’abashaka kwiba amakuru.
d. Telefoni idafite uburyo bwo kuyikingira
Telefoni idafite password, PIN, Face ID cyangwa Fingerprint kuyinjirwamo n’undi muntu, kabone n’iyo yaba ari inshuti yawe.
Ibintu Ushobora Gutakaza Iyo Ubuzima Bwawe Bwite Bwinjiwemo
- Amafoto n’amashusho yihariye ashobora gushyirwa ku mbuga zitari izo wemeye cg bikakwandagaza.
- Konti za social media (nk’iya Instagram, WhatsApp, Facebook) zafatirwa zigakoreshwa n’abandi bantu.
- Amakuru ajyanye n’imari yawe (Mobile Money, Konti ya Banki) ashobora kwibwa, imari yawe ikibwa.
- Ibikuranga nk’indangamuntu, pasiporo, email, iyo byibwe, umuntu ashobora kwiyitirira wowe.
- Gutakaza icyizere mu bantu cyangwa akazi kubera ko amabanga yawe yasohotse.
Uko Wakwikingira
a. Jya ushyiraho “password” ikomeye
Ntukoreshe izina ryawe, nimero ya telefone cyangwa 1234. Koresha amagambo agoye kwibeshyaho, uvange inyuguti, imibare n’ibimenyetso [Kanda hano umenye uko wakora umubare w’ibanga ukomeye]
b. Irinde gukanda kuri links utizeye
Iyo ubonye ubutumwa bukubwira ngo “kanda hano”, jya ubanza ubitekerezeho kabiri. Niba ucyeka ko atari nyakuri, byihorere cyangwa ubaze uwo byaturutseho.
c. Shyiramo “2-Factor Authentication”
Iyi ni uburyo bwo kurinda konti zawe zose, aho umuntu atabasha kuyinjiramo adafite telephone yawe cyangwa code yoherezwa k’ubutumwa bugufi.
d. Irinde gushirisha app zidasanzwe muri telefoni
Jya ushyirisha gusa apps ziboneka ku isoko rizwi (Play Store, App Store) kandi usome neza “permissions” zikenewe mbere yo kuzishyirisha.
e. Jya ugenzura kenshi ibyo telefone yawe ikora
Reba niba nta ma “app” adasanzwe ubona, cyangwa niba hari ibikorwa telefoni ikora utabisabye (nko kohereza ubutumwa, gufungura camera, cyangwa internet).
Telefoni yawe si igikoresho gusa—ni ubuzima bwawe
Tekereza kuri telefoni yawe nk’ububiko bw’ibanga riri hagati yawe n’Isi. Iyo ubishyiriye abantu bose, uba ubashiriyeho n’uburenganzira bwo kukumenya byinshi kurusha ibyo ushaka ko bamenya. Ujye uyirinda nk’uko urinda amafaranga yawe cyangwa ibanga rikomeye mu buzima bwawe.
Kurinda ubuzima bwawe bwite muri telefoni si bintu bikomeye bisaba abahanga mu by’ikoranabuhanga. Ni ugutangira umuco wo kuba maso, Gusoma, Gsuzuma no Guhitamo neza. Ubuzima bwawe ni ubwawe—burinde uko byizewe!
Niba ufite ikibazo cyangwa inyunganizi kuri iyi nyandiko, twandikire kuri email [email protected], tukugezaho amakuru n’ibitekerezo bishya bijyanye n’ikoranabuhanga. Iyandikishe hano tujye tukumenyesha kuri email buri uko dushyizeho inyandiko nshya.