Umubare w’ibanga ukomeye ni umeze ute?

Sobanukirwa uko wareba niba umubare w'ibanga ukoresha utekanye. Uburyo wakoresha ngo ukore umubare udapfa kuvumburwa n'undi muntu.

Mu rwego rwo gucunga umutekano w’imitungo yacu ibitse mu buryo bw’ikoranabuhanga, hakoreshwa imibare y’ibanga iba izwi na nyiri umutungo gusa. Mu Kinyarwanda tuvuga umubare w’ibanga ariko mu ndimi z’amahanga hari ubwoko bubiri bw’ayo magambo. Hari iyitwa Password(ijambobanga) na Personal Identification Number(PIN).

Kuri Password hakoreshwamo amagambo, utwatuzo, imibare byose bikaba bivanze cyangwa se hakoreshejwe kimwe muri byo. Password ikunze gukoreshwa cyane kuri konti z’imbuga za interineti no ku mutekano wa mudasobwa na telephone.

Password ikoreshwa muri ubu buryo:

Kugira ngo password yawe ibe itekanye, igomba kuba nibura igizwe n’uruvangitirane rw’ibi bikurikira:

  1. Inyuguti nkuru (A-Z)
  2. Inyuguti nto (a-z)
  3. Umubare (0-9)
  4. Utwatuzo (!@#$%^&*-+=±§)
  5. Kandi ikaba nibura irengeje inyuguti zirenze 6.

Urugero rwa password ikomeye: !YUr5y%yu12

PIN yo ikoreshwa muri ubu buryo:

Kuri PIN ho hakoreshwamo imibare gusa. Iyi PIN akaba ari nayo ikoreshwa cyane muri serivisi z’imirongo y’itumanaho na za banki. PIN yawe igimba kuba igizwe n’imibare undi muntu uwo ari we wese adashobora gutekereza ngo ayimenye niyo mwaba muziranye kuri byinshi. Dore ibyo ukwiye kwirinda:

  1. Irinde gukoresha imibare ikurikiranye cg isa (12345 cg 0000)
  2. Irinde gukoresha igihe cyawe cy’amavuko
  3. Irinde gukoresha imibare byakorohera umuntu gukeka (01234)

Urugero rwa PIN ikomeye: 64745 (igomba kuba idafite igisobanuro cyakorohera undi muntu kukimenya)

ICYITONDERWA: Password cyangwa PIN yawe ni ibanga. Nta w’undi muntu uwo ari we wese ukwiye kuyimenya cg wowe ngo uyimwereke ku mpamvu izo ari zo zose. Nubikora uzabe witeguye kwirengera ingaruka zizavamo.

Turagushimiye wowe mukunzi wacu udahwema kudukurikira, ni wowe uduha impamvu zo gukomeza gukora, duhe igitekerezo cyawe, cyangwa utubaze ikibazo wifuza ko twazagusobanurira. Twandikire kuri email yacu info@techinika.com

3 Comments

  1. I don’t think the title of your article matches the content lol. Just kidding, mainly because I had some doubts after reading the article.

Duhe igitekerezo