Sobanukirwa esim

E-Sim ni iki? Itandukaniye he n’izindi Sim-Card? Ikora gute?

Mu nyandiko yacu iheruka, twavuze kuri Sim Card. Twakubwiye ko Sim Card ari agakarita gashyira mu gikoresho cya Elegitoronike, kakaba gafite amakuru arimo nimero iyiranga ndetse n’ububiko, n’andi makuru afasha amasosiyete y’itumanaho kuyikurikirana, bakamenya ko sim card iri ku murongo, cyangwa se mu gihe nyirayo ayikoresheje ahamagara, yakira ubutumwa, cyangwa yakira anohereza amafaranga. Twanakubwiye ubwoko bwa Sim-Card, tuvugamo ubwitwa e-Sim.

Soma birambuye kuri Sim Card

Mu minsi ishize, ibigo by’itumanaho byo mu Rwanda, byatangaje ko bigiye gutangira gutanga serivise za e-Sim, ariko birashoboka ko abenshi badasobanukiwe icyo e-Sim ari cyo. Muri iyi nyandiko tugiye kuyivugaho mu buryo burambuye.

e-Sim ni iki?

e-Sim (Electronic Sim) ni ubwoko bwa sim card budasaba ko buri gihe uko ukeneye gukoresha umurongo runaka ujya kugura sim card. Ahubwo iyo ufite telephone yemera ubu buryo bwa e-Sim, ujya kuri sosiyete y’itumanaho, bagashyira kode ya bo muri telephone yawe igufasha gukoresha itumanaho rya bo. Bidasabye ko baguha sim card ya bo ifatika.

eSim iba ari nto ugereranije na sim card, kandi iba ikoranye na telephone.
eSim iba ari nto ugereranije na sim card, kandi iba ikoranye na telephone.

e-Sim itandukanye ite n’izindi sim card?

e-Sim nkuko tumaze kubivuga hejuru, itandukanye na sim card zisanzwe muri ubu buryo bukurikira:

  1. Sim Card zisanzwe iyo ukeneye kuzikoresha, ujya ku kigo k’itumanaho, bakaguha sim card ifatika. Ariko e-Sim yo bashyira kode muri telephone yawe ituma ukoresha umurongo wa bo.
  2. e-Sim iba ikoranye na telephone. Ariko sim card isanzwe ushobora kuyikuramo, ukaba wayihinduranya n’indi.
  3. e-Sim imwe ishobora kukwemerera gukoresha imirongo irenze umwe, bivuze ko kuri e-Sim ushobora gukoreshaho umurongo wa Airtel na MTN icyarimwe. Ariko kuri sim card ho, ukoreshaho umurongo w’ikigo cyayiguhaye gusa.
  4. Iyo ugiye mu kindi gihugu ukoresha e-Sim, ntabwo bigusaba guhindura telephone cyangwa kugura sim card nshya. Ahubwo, iyo ugezeyo bakoresha ya e-Sim iri muri telephone yawe bagashyiramo kode ya bo na bo ukaba wabasha kuyikoresha. Ariko ari sim card, bigusaba kugura inshya igendanye n’igihugu ugiyemo.
  5. Mu gihe ukoresha sim card, iyo uyibuze cyangwa ukibwa telephone, wihutira gukora swap. Mu gihe ukoresha e-Sim, ntuzakenera gukora swap ngo uhabwe sim card nshya, ahubwo igihe uzagura indi telephone, bazahita bayisubiza ku murongo.
  6. Iyo ukoresha sim card uba ufite amahirwe ko umuriro nushira muri telephone yawe, ushobora kuyikuramo ukayishyira muyindi telephone, ariko kuri e-Sim ho ntibishoboka.
Sim card na e-sim Bitandukaniye he?
Sim card na e-sim Bitandukaniye he?

Iri ni ikoranabuhanga ryiza rigamije koroshya imikorere y’ibikoresho by’ikoranabuhanga. Murabizi ko guhera mu gihe cyashize, hagiye haza uburyo bushya bwa sim card aho zagiye zigabanywa mu ngano, kakagenda kaba gato. Ariko e-Sim izaba ari nto muri telephone yawe kurusha aga sim card gato waba uzi.

Ibindi wasoma: USSD zikora gute? Serivise dukoresha dukanze akanyenyeri.

Nubwo ari nto kandi ari ikoranabuhanga rigezweho, hari ubundi bwoko bushya bwa sim card butaratangira gukoreshwa ariko bivugwa ko bwaba burenzeho, bwitwa iSim (Integrated Sim). Tuzabuvugaho mu nyandiko zacu zitaha.

e-Sim uyibona ute?

Kugira ngo ubashe gukoresha iyi serivise ya e-Sim, ukenera mbere na mbere kuba ufite telephone ibifitiye ubushobozi. Harimo nka telephone za iPhone zifite impinduka nshya (latest updates) za iOS, iPads zikoresha 4G, telephone zigezweho za Samsung, telephone za Google Pixel, telephone za Huawei, telephone za Oppo, iza Sony, Xiaomi n’izindi nyinshi. Urutonde rurambuye warusoma hano.

Kureba ko telephone yawe ikoresha e-Sim, nyura muri Settings –> Connections –> Sim Card Manager –> Add e-Sim niba hari ibyo utari kubona, ubwo ntikoresha e-Sim.

Reba ko telephone yawe ifite ubushobozi bwo gukoresha e-Sim
Reba ko telephone yawe ifite ubushobozi bwo gukoresha e-Sim

Nyuma yo kugira telephone ibishoboye, ukeneye no kuba ukorana n’isosiyete y’itumanaho ikoresha ubu buryo. Niba uri mu Rwanda, sosiyete zombi zo mu Rwanda, Airtel na MTN zirabukoresha. Ibindi bibazo wakwibaza wareba ku rubuga rwa MTN hano.

Niba ibi byo hejuru byombi ubifite, icyo wakora ubu ni ukugana ku ishami rikwegereye rya kimwe muri ibi bigo, bakagufasha gutangira gukoresha e-Sim. Noneho nyuma baramaze kubishyira kuri nimero yawe, igihe uzagura indi telephone birashoboka ko nawe wazabyikorera kuyishyiramo kuko ushobora kubikorera muri settings (igenamiterere) za telephone yawe, cyangwa ukabikora ukiyatsa bwa mbere.

Ubu noneho telephone yawe irakoresha e-Sim wabona ibyiza byoze ikugezaho.
Ubu noneho telephone yawe irakoresha e-Sim wabona ibyiza byoze ikugezaho.

Reka nizere ko iyi nyandiko yagufashije gusobanukirwa neza icyo e-Sim ari cyo kandi niba ufite telephone ishobora gukoresha e-Sim ugiye kujya ku kigo cy’itumanaho cyawe, ukabasaba kugufasha. Muzatubwire uko mubibona nimutangira kuyikoresha. Tugutumiye kandi mu biganiro tugira buri cyumweru ku wa 5, saa kumi n’ebyili z’umugoroba. Tuba tuganira ku ikoranabuhanga ritandukanye ndetse tunareba amakuru mashya, n’amahirwe atandukanye. Kanda hano wiyandikishe uzitabire.

Gusa uramutse ufite ikibazo, ntuzuyaze kutubaza unyuze muri comment, watwandikira kuri email yacu info@techinika.com cyangwa ukinjira muri community yacu kuri WhatsApp.

Ibihe byiza!

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.