recovering lost data in Kinyarwanda

Dore uburyo bworoshye bwo kugarura amakuru wasibye

Akenshi iyo tubuze amakuru twari tubitse muri mudasobwa zacu, biratubabaza kandi rimwe na rimwe hari igihe tuba twayasibye tutabishaka. Ibi kandi ahanini birushaho kutubabaza iyo ari nk’amafoto twifotoje turi kumwe n’incuti zacu cyangwa andi twifotoje mu bihe byihariye. Iyo tuyabuze biratubabaza cyane kuko akenshi tuba dutekereza ko tutazongera kuyabona.

Ikindi kandi hari bamwe mu bakozi mu kazi ka bo baba bafite amakuru babitse kuri mudasobwa zabo, akenshi iyo babuze ayo makuru kuko bayasibye batabishaka akenshi batekereza ko bagiye kwirukanwa kubwo kuba babuze ayo makuru.

Gusa ntuhangayike kuko Techinika Igiye kukwereka uburyo ushobora kugarura ibyo wasibye muri mudasobwa yawe. Nanone reba akamaro ka hard disk kimwe mubibikwaho amakuru twifuza kugarura.

Program ya RECUVA imwe mu zigufasha kugarura amakuru wasibye

Hari programu nyinshi zishobora kugufasha kugarura amakuru wasibye. Urugero nka speccy, defragger, ccleaner, recuva ndeste n’izindi. Gusa aha turibanda cyane kuri program ya recuva kuko yihuta kandi ikabikora mu buryo bworoshye.

Mbere nambere banza uvane kuri interineti iyi program. Mu buryo bworoshye kanda aha kugira ngo uyivaneho (vanaho recuva).

Hanyuma kora install muri mudasobwa yawe hanyuma ufungure Recuva. Nkuko bigaragara kwifoto iri hasi aha.

nyuma yo gufungura recuva - intambwe ya mbere mu kugarura amakuru
Nyuma yo gufungura recuva – intambwe ya mbere mu kugarura amakuru

Nyuma yo gukanda kuri next baragusaba guhitamo ubwoko bw’ibyo ushaka kugarura niba ari amafoto, videwo, cyangwa inyandiko.

Hitamo ubwoko bw'amakuru ushaka kugarura
Hitamo ubwoko bw’amakuru ushaka kugarura

Nyuma baragusaba kwemeza aho aho icyo ushaka kugarura cyari giherereye. Nyuma yo kubyemeza programu ya recuva, ihita itangira gushakisha ibyasibwe hagendewe ku ho byari biri n’ubwoko bw’ibyo ushaka.

recuva ishakisha amakuru yose wasibye
Recuva ishakisha amakuru yose wasibye

Nyuma yuko imaze gushakisha irahita ikwereka urutonde rw’ibyasibwe hagendewe ku byo ushaka.

ikwereka amakuru yabonetse ugahitamo ayo ushaka kugarura
Ikwereka amakuru yabonetse ugahitamo ayo ushaka kugarura

Hitamo icyo ushaka kugarura ukande iburyo bwa mouse(imbeba) yawe ahanditse Recover hanyuma ugarure ibyo washakaga.

Nukoresha ubu buryo bizagufasha kutongera guhangayikishwa no kubura ibyo wasibye.

Ubu buryo bukora kuri mudasobwa, ukaba wagarura amakuru wasibye kuri hard disk ya mudasobwa, flash disk, cyangwa na memory card (SD card). Gusa hari n’ubundi buryo wakoresha ku bindi bikoresho bitari mudasobwa, tuzabirebamo ubutaha.

Ufite ikibazo twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Luma cyangwa Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora, ndetse tujye tukugezaho amakuru mashya mbere.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.