Kuki Keyboard ya mudasobwa idakurikiza urutonde rw’inyuguti?

Kuki Keyboard ya mudasobwa idakurikiza urutonde rw’inyuguti?

Benshi muri twe dukoresha mudasobwa mu bikorwa bitandukanye dukora. Akenshi tukayikoresha twandika ibintu bitandukanye. Sinzi niba namwe mwarabibonye, ariko turabizi ko kwandika kuri mudasobwa bitoroshye kandi bisaba akamenyero no kuba uzi aho urakanda.

IBI BITERWA N’IKI?

Ahanini biterwa n’uburyo inyuguti za keyboard(igikoresho kibaho amabuto yandika) ziba zidakurikije urutonde rw’inyuguti dusanzwe tuzi nka ABCDE… ahubwo zikaba zikurukije izindi ntonde mpuzamahanga nka QWERTY… cyangwa AZERTY… bitewe n’ururimi ikoresha n’abayikoresha.

Izi QWERTY na AZERTY ni inyuguti zibanza hejuru ku murongo wa mbere w’inyuguti. AZERTY ikoreshwa n’abafaransa n’abandi bose bakoresha igifaransa, mu gihe QWERTY ikoreshwa n’Abanyamerika n’abandi bose bakoresha icyongereza.

KUKI TUDAKORESHA ABCDE…?

Kera cyane hatarabaho imashini zandika, abantu bakoreshaga intoki bandika ibitandukanye babaga bashaka kwandika. Noneho nyuma abahanga mu ikoranabuhanga baje kuvumbura ibimashini binini bya rutura, bifasha mu kwandika.

Imashini za kera zari kimwe. Wakandaga cyane kugira ngo icyo ushaka kwandika cyandikwe neza nkuko ugishaka, noneho mu imbere mu mashini hakaba harimo akuma kameze nk’inyundo kahitaga kagenda kagakubita ku nyuguti ukanzeho. Izo mashini zari zifite amabuto, akurikije urutonde rwa ABCDEFGHIJKLMN… noneho umuntu yakanda buto ebyili zegeranye icyarimwe, twa twuma tumeze nk’inyundo tukagongana.

Ni bwo abahanga baje kwicara basanga bahinduye uburyo inyuguti zikurikiranye, byagabanya kugongana by’utwo twuma.

Uwitwa Christopher Sholes ni we wabashije kugabanya neza igongana rya turiya twuma. Yagerageje intonde zitandukanye, agerageza gukora ku buryo abantu batazajya bakenera kwandika cyane bakoresheje inyuguti zegeranye. Uyu Christopher yaje kugera ubwo avumbura urutonde rwa QWERTY benshi muri twe dukoresha uyu munsi.

Christopher yaje kugurisha ubuvumbuzi bwe ku kigo cyitwaga Remington cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Mu mwaka wa 1870, nibwo icyo kigo cyakoze izindi mashini zandika zikoresha urutonde rwa QWERTY. Nyuma y’imyaka 100, izo mashini zije, abantu mu isi batangiye kwitoza kwandika batareba ku nyuguti. Bahabwa akazi ahantu hatandukanye.

Kubera ko abantu bamenyereye QWERTY, biragoye ko bayivaho kuko n’ubwo haje izindi ntonde nka AZERTY twavuze, ariko abantu baracyakomeye ku gukoresha QWERTY cyane. Gusa twababwira ko kubera ko ikoranabuhanga ryagiye zivugururwa, ubu bitakiri ngombwa ko bahindura kuko twa twuma ntituzongera kugongana.

QWERTY yakorewe ururimi rw’icyongereza, cyane ariko birashoboka ko haba hari n’izindi ntonde zaba zihari. Nubona umuntu wo mu kindi gihugu, uzamubaze niba we iwabo baba bafite urutonde rwihariye cyangwa niba nabo bakoresha rumwe muri izo ntonde twavuze haruguru.

Tubashimiye kudusura, mwatwandikira kuri email yacu info@techinika.com tukabafasha haramutse hari icyo mwifuza gusobanukirwa.

2 Comments

Duhe igitekerezo