X-Ray zo kwa muganga, uzi icyo ari cyo? Zikora gute?

X-Ray zo kwa muganga, uzi icyo ari cyo? Zikora gute?

Iyo umuntu yirutse cyane agasitara akagwa cyangwa akagonga, bishobora kumuviramo imvune, ubumuga cyangwa igisebe. Uretse igisebe kigaragara inyuma, iyo imvune yawe yabereyemo imbere mu mubiri, nta buryo buba buhari muganga yakoresha ngo amenye uko byagenze. Bisaba ko ashaka imashini imufasha kureba ibyabaye imbere mu mubiri wawe. Imwe mu mashini zibikora neza, ni iyitwa X-Ray machine.

X-Ray machine ikoreshwa mu buvuzi > Image: 5.imimg.com

Ubundi mu busanzwe, X-Ray ni imirasire ikomeye ifite imbaraga ikaba ifite ubushobozi bwo kunyura mu bikuta cyangwa mu bintu ubusanzwe bitanyurwamo n’urumuri. X-Ray machine yo kwa muganga rero yifashisha iyi mirasire kugira ngo ibashe kureba imbere mu mubiri wawe, irebe uko amagufwa yawe ameze, irebe niba hari ikibazo cyabayemo.

Ni gute X-Ray machine ireba mu mubiri wawe?

Iyi mashini, muganga ayikoresha areba akenshi imvune zigendanye n’amagufwa, gusuzuma ibihaha ndetse rimwe na rimwe gusuzuma umutima. Iyi mashini yohereza imirasire ikaze ya X-Ray ikanyura mu mwuka yerekeza ku mubiri, noneho ikagaragaza amashusho y’imbere mu mubiri ku mpapuro zabugenewe zitwa Metal film (zimeze nka zazindi zashyirwagaho amafoto ya negatif kera). Impamvu iyi mirasire idahagarikwa n’uruhu cyangwa izindi ngingo ngo zo tuzibone mu mafoto, ni uko iyo mibiri yorohereye, idafite ubushobozi bwo gukurura iyi mirasire, bigatuma iyi mirasire inyura muri ibyo bice. Ariko kuko amagufwa afite ubushobozi bwo gukurura iyo mirasire, ni yo mpamvu tuyabona ku mafoto.

Ifoto yafashwe na X-Ray machine > Image: thoughtco.com

Ibice bibasha gukurura iyo mirasire, bigaragazwa n’amabara y’umweru, noneho ibindi bice bitayikurura bikaza bisa n’umukara.

Ese X-Ray machine igira ingaruka ku mubiri?

Gukoresha X-Ray ubwabyo ntabwo bigira ingaruka. Ariko ku bantu bamwe na bamwe, nanone bitewe n’ingano y’imirasire yabakoreshejweho, bishobora kubaviramo ingaruka za cancer, cyangwa utundi tubazo duto duto nko kuruka, kuva amaraso, kugwa igihumure, gupfuka umusatsi, ndetse rimwe na rimwe ubushye ku ruhu.

Ariko kubera X-Ray zikoreshwa kwa muganga ziba zohereza urumuri rugereranije, ntabwo zikunze guteza ibibazo ku buzima.

Ibi kandi nanone ntibyatuma twirengagiza uko iri koranabuhanga ryo gukoresha imirasire ya X-Ray mu buvuzi yahinduye ubuvuzi bugezweho, aho ubu abaganga bashobora kuvura indwara bizeye neza iyo ariyo, bikarinda impfu za hato na hato, ndetse bigatuma abantu bativuza magendu kubera kutizera abaganga. Ibi n’andi makoranabuhanga menshi, ni bimwe mu bintu abantu bibazaho cyane.

Izi mashini na zo zikoresha X-Ray > Image: scanxsecurity.com

Uretse kwa muganga, iyi mirasire yifashishwa nanone mu mashini zikoreshwa n’abashinzwe umutekano ku miryango itandukanye. Ushobora kuba warabibonye, aho bafata igikapu cyawe, bakagishyira mu mashini, ikakirebamo ikacyohereza ku rundi ruhande.

Ufite ikibazo twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Telegram cyangwa Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.