windows 11 techinika
windows 11 ikinyarwanda

WINDOWS 11! Ubu mudasobwa yawe yakwakira application za telephone

Mu myaka itandatu ishize, nibwo ikigo cy’ikoranabuhanga gikora software za windows cyasohoye Windows 10, ikaba ariyo windows yari ihari igezweho guhera icyo gihe. Abantu benshi barayikunze cyane ndetse na mudaobwa zacu, inyinshi zikoresha Microsoft wondows 10. Gusa, muri uyu mwaka ku itariki 24 kamena, Microsoft igize itya, ihita izana indi Windows ikaba ije gusimbura Windows 10. Iyo nta yindi ni Windows 11.

Ubundi windows ni iki?

Windows ni imwe muri program zishyirwa muri mudasobwa igafasha mudasobwa gukora ibikorwa byose yagenewe gukora. Windows n’izindi programu zimeze nkayo, zitwa Operating System (OS) mu ndimi z’amahanga, tuzushyize mu kinyarwanda twavuga ko ari Programu fatizo. Kuko mudasobwa itayifite, ntabwo yakora.

Ni iki gishya kiri muri Windows 11?

  1. Ubu iyi windows 11, ikwemerera kumanura ama application ya Android (telephone) ukayakoresha muri mudasobwa yawe.
  2. Muri Windows 10, hari ama programu twari tumenyereye tutazabona muri Windows 11, bikazajya bisaba ko uyamanura kuri Microsoft Store mu gihe uyakeneye. Urugero nka 3D Viewer, Skype, OneNote, Paint 3D
  3. Hari andi ma programu twari tumenyereye muri Windows zabanje, ariko azaba afunze akamera nk’asimbujwe andi. Aha harimo nka Internet explorer izaba ifunzwe, ikaba isimbuwe na Microsoft edge. Ndetse na programu ya Wallet yakuwemo.
  4. Tablet mode twari tumenyereye muri Windows 10, nayo yakuwemo, ibyo yakoraga ukaba uzashobora kubikoresha keyboard(clavier) yawe.
  5. Taskbar yahindutse, havamo bimwe hajyamo ibindi.
  6. N’ibindi buinshi uzatangira kwibonera nutangira gukoresha iyi windows.

Ese windows 11 ijya muri mudasobwa zimeze zite?

Mudasobwa kugira ngo yakire windows 11, nibura isabwa kuba ifite

  1. CPU: 1 GHZ
  2. RAM: 4 GB
  3. Ububiko: 64 GB kuzamura
  4. Graphic card: DirectX 12 compatible graphics / WDDM 2.x

Ni gute wabona iyi windows 11?

Wifuza gukoresha iyi windows 11, hari uburyo bwinshi wayibonamo.

Abantu basanzwe bakoresha Windows 10, bemerewe gukora update bakabona Windows 11 ku buntu.

Ushobora kandi kuyibona uyiguze cyangwa utayiguze, kanda hano umenye uko wabigenza ngo uyibona utayiguze.

Windows 11

Turabashimiye ko mwasomye iyi nkuru, duhe igitekerezo cyawe, niba ukeneye gushyira iyi windows 11 muri mudasobwa yawe, nabwo waduhamagara tukagufasha cyangwa ukatwandikira kuri email yacu info@techinika.com

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.