Whatsapp igiye kuzajya ikwemerera kuyikoresha udakeneye telephone

Whatsapp igiye kuzajya ikwemerera kuyikoresha udakeneye telephone

Ubundi mu busanzwe, gukoresha Whatsapp kuri mudasobwa icyarimwe na telephone, byasabaga ko telephone yawe iba ifite interineti kandi iri kwaka. Ariko Whatsapp iri kugerageza kwemerera Whatsapp gukoresha ibikoresho birenze kimwe kandi bidasabye ko telephone yawe iba ifite interineti.

Mu kiganiro umuyobozi wa Whatsapp Will Cathcart yahuriyemo n’umuyobozi we Mark Zuckerberg, basobanuye ku gikorwa cyo kubungabunga umutekano uba uri hagati y’abantu babiri baganira (end-to-end encryption).

Uko byari bisanzwe.
Uko bizaba bimeze

Uko byari bimeze mbere, ibintu byose byanyuraga kuri telephone, kugira ngo ubutumwa buve kuri mudasobwa bugere ku wo bugenewe, bwabanzaga kunyura muri telephone, akaba ariyo igenzura ibintu byose byerekeranye n’umutekano. Ariko ubu, na mudasobwa ubwayo izajya iba ihujwe na seriveri za Whatsapp ku buryo itazajya iba ikeneye telephone ngo yohereze ubutumwa.

Kuri ubu, ubu buryo ntabwo buragezwa ku bantu bose. Bamwe mu bantu basanzwe bari muri Beta program ya Whatsapp, ni bo bashobora kugerageza, ubwo buryo. Whatsapp ivuga ko ikiri kubukoraho.

Ndagushimiye, duhe igitekerezo cyawe muri comment, niba kandi hari ikindi kibazo wifuza kutubaza, cyangwa hari icyo wifuza ko twagusobanurira, twandikire kuri email yacu info@techinika.com

Source: The Verge

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.