Version Control: Iby’ingenzi ukeneye kumenya kuri Git!

Iyo ugiye gukora kuri project ya programming, uyitangira ari gato. Ushobora gutangirana aga folder gato, ariko uko project igenda ikura, ugasanga amakode aba menshi, ndetse n’abantu bari gukora kuri iyo project bakaba benshi. Ese nibaba benshi bakaba nk’100 bazajya bahererekanya impinduka bakoze gute? Bazajya bakoresha email se? Bazajya bahuza imirimo ya bo gute?

Iyo abantu babaye benshi, biragorana kumenya umuntu wakoze impinduka, igihe impinduka zakorewe, ndetse n’izo mpinduka zakozwe. Ibi bitera ikibazo cyane iyo uri gukora project noneho hakazamo ikibazo abantu bari kuyikoresha bikaba ngombwa ko habaho kugira ibyomwashyizemo nyuma mukuramo. Uburyo tumaze kuvuga bukoreshejwe, byajya bitwara igihe kirekire ngo abantu barangize project, niyo mpamvu hazamo gukoresha Version Control.

Version Control ni iki?

Version control ni gahunda ya mudasobwa (software) ifasha abantu bandika kode (aba programmer), gukorana mu matsinda byoroshye, bakabasha gukurikirana impinduka bakora kuri project, ndetse habamo ikibazo, bakaba basubiza inyuma aho byakoraga neza. Zimwe muri izi software twavugamo Git (ni yo turakoresha), BitBucket, Apache Subversion n’izindi.

Iyo ikoreshejwe, ifasha aba developers:

  • Gukora kuri project byihuse: Ntabwo ufata umwanya wakira impinduka z’undi muntu, wita ku zawe mukazihuza byoroshye
  • Gukorana mu matsinda byoroshye: Biroroha gusangizanya impinduka nshya
  • Nkuko nabivuze, biroroha kumenya ibyahindutse n’aho ibibazo byajemo biri guturuka

Version Control ikora ite?

  1. Project uri gukoraho zitwa Repositories, urabanza ugakora repository kuri version control software uri gukoresha (hari local repositories ziba ziri kuri mudasobwa yawe, ndetse na remote repositories ziba ziri kuri murandasi).
  2. Iyo ugize impinduka ukora kuri project yawe, ubanza kuzishyira kuri staging environment ya repository, aha uba werekana impinduka wifuza gushyira muri repository mbere y’uko uzishyiramo zose.
  3. Uhita ushyira impinduka zawe kuri repository, ugashyiraho ubutumwa busobanura icyo wakoze muri izo mpinduka. Ibi byitwa commit. Ubu butumwa buba bugomba kuba busobanutse kandi busobanura neza icyakozwe. Iyo ukeneye kongera gusubiza inyuma, bugufasha mu kumenya commit urakuramo n’iyo urasubiraho.
  4. Noneho iyo uri gukorera muri local repository, ushobora guhira wohereza impinduka muri remote repository ukoresheje icyo twiga push, cyangwa waba uri gukorera muri remote repository, ugakoresha pull.
  5. Birashoboka ko mwakora kuri project imwe muri benshi, aho buri wese akora branch ye, noneho mukazahuza ibyo mwakoze nyuma mukoresheje ibyitwa merge. Ibi wabigereranya nk’amashami y’igiti. Buri shami riba rifite uko riteye, ariko yose hari aho ahurira. Aho branch zihurira tuhita default branch.

Twe tuzakoresha Git, kubera iki?

Hari version control zitandukanye, ariko twe tuzakoresha iyitwa Git. Kubera ko:

  • Ikoreshwa n’aba developers benshi cyane ku isi. Abarenga 70% barayikoresha.
  • Uyikoresheje ushobora gukorera aho waba uri hose ku isi, ibyo ukoze bikabonwa na buri wese. N’izindi zabikora.
  • Ushobora kubona ibyakozwe kuri project byose mu gihe runaka, ndetse ukabona n’uwabikoze.
  • Ifite inyungu zose za Version control twavuze hejuru (nanze kuzisubiramo).

Gukoresha Git bisaba ko uba uyifite muri mudasobwa yawe. Niyo mpamvu tugiye kuyimanura. Kuyimanura unyura kuri https://git-scm.com noneho ugahitamo bitewe na operating system ukoresha.

Dukenera GitHub. Kubera iki?

Twavuze ko turakenera Git nka Version Control, ariko dukeneye na GitHub. GitHub yo ntabwo ari version control software, ariko ikorana na Git (version control), kugira ngo ibashe gutanga ubushobozi bwa version control ku bayikoresha. GitHub ni urubuga rwa Microsoft guhera muri 2018, rukaba rukoreshwa n’abakora software bashyiraho kode za software za bo, ndetse kubera gukorana na Git, ibafasha kubona za nyungu zose za version control.

Kugira ngo ukoreshe GitHub, usabwa kuba ufiteho konti, gufungura konti bisaba ko unyura kuri https://github.com noneho ukareba hejuru mu nguni y’iburyo ahari buto ebyili, ukanyura kuri Sign Up.

Umaze kugira Git muri mudasobwa yawe, ukeneye gutangira kuyikoresha ukayimenyera. Ibyo ni byo turakomeza tukwereka muri video kuri YouTube Channel yacu. Kora SUBSCRIBE ntucikwe izi video nizijyaho.

Iyi yari incamake kuri Version control ndetse na Git na GitHub, igenewe cyane abantu bagitangira kubyiga badafiteho amakuru menshi. Ndagushishikariza gukurikirana ubumenyi dushyira hano ku rubuga rwacu ndetse na video zijya kuri YouTube zigufasha kurushaho kumenya uko ikoranabuhanga rikora ndetse unagira ubumenyi bugukura mu barikoresha bisanzwe gusa.

Gusa ntihabura bimwe mu byo ukeneye gusobanukirwa kurushaho. Ntuzuyaze kutubaza, cyangwa niba hari andi makuru ufite, uduhe inyunganizi, ubumenyi bukura busangiwe. Wifuza guhura n’abantu muganira ku ikoranabuhanga, mugahana ibitekerezo, injira muri Group yacu ya WhatsApp. Cyangwa utwandikire kuri email info@techinika.com

Duhe igitekerezo