Uko wabona software zigurwa ku buntu!

Software ni programu cyangwa amambwiriza ushyira muri mudasobwa yawe cyangwa n’ibindi bikoresho bitandukanye, nka telephone yawe, ayo mabwiriza akagufasha gukora akazi runaka. Urugero twafata ni nka software igufasha kwandika muri mudasobwa, software igufasha kureba amashusho n’izindi.

Ingero za software zikoreshwa kenshi. Izi zose zikubiye muri Microsoft office

Gusa kuko izo software ziba zarakozwe n’abantu kandi bakeneye kuzikuramo inyungu, usanga bazigurisha, ukaba utayikoresha utishyuye cyangwa wayikoresha ntubashe kuyikoresha yose uko yakabaye. Izo nizo bita trial software cyangwa software zisaba kuzishyura kugira ngo uzikoreshe. Uretse ko hari n’izindi software z’ubuntu.

Kuri software z’ubuntu, ushobora kuzibona urebye ku rubuga rwa nyirugukora iyo software. Cyangwa ugashakisha kuri Google ukareba iturutse kuri urwo rubuga. Ushobora kandi kurebera ku mbuga zitandukanye zitanga izo software. Nka filehippo.com(Windows) na apkpure.com(Android). Kuri telephone za android kandi uretse kureba kuri apkpure.com, ushobora no gushakira application za smartphone kuri Google Play Store, ku bakoresha iPhone, na Macintosh(Apple) mushobora kurebera kuri Apple Store.

Kuri Software zigurwa bigusaba kwishyura ngo uyibone yuzuye. Iyo utayishyuye baguha iminsi mike yo kuba uyikoresha uyigerageza(Trial software), iyo minsi yarangira ugasabwa kwishyura. Ariko hari imbuga ushobora gukuraho software zishyurwa ku buntu kandi mu buryo bworoshye nta kintu na kimwe wishyuye.

Kuri windows: igetintopc.com cg getintopc.com
Kuri Mac: themacgo.com

Ubundi ugatangira gukoresha software zihenze ku buntu. Uburyo wazikuraho tuzabibereke muri video tuzabakorera, ndetse n’uko washyira iyo software muri mudasobwa yanyu. turabashishikariza gukora SUBSCRIBE kuri Youtube channel yacu ntimuzacikwe.

Uramutse kandi ufite ikindi kibazo cyangwa icyifuzo wifuza kutugezaho, twandikire kuri email yacu info@techinika.com

4 Comments

Duhe igitekerezo