Imbuga nkoranyambaga zikoreshwa n’abantu benshi kw’isi kandi bakazimaraho umwanya munini. Ibyo bituma imbuga nkoranyambaga zikundwa kandi zikaba kimwe mu biranga imibereho ya abantu. Kandi nawe ndizerako hari zimwe mu mbuga nkoranyambaga ukoresha. Zikoreshwa ibintu byinshi bitandukanye hakubiyemo kwandikirana n’inshuti zacu, kumenyekanisha ibikorwa byacu ndetse n’ibindi. Muri izo mbuga twavugamo nka facebook, twitter, Telegram, whatsapp ndetse n’izindi nyinshi.
Gusa ari benshi usanga bavugako konti bafite kuri izo mbuga nkoranyambaga bakoresha zinjiriwe ndetse batari kubasha kugira icyo bazikoraho kuko zinjiriwe n’abantu batazi bityo bagahindura amakuru bari bafite kuri izo mbuga bakoreshaga. Niha handi twibaza tuti” ibi nibiki kanaka yanditse cyangwa yashyizeho” bitewe nuko tumuzi. Gusa siwe ahubwo nuko konti ye yinjiriwe bityo uwayinjiriye agashyiraho amakuru uwo muntu atashyiraho. Ushobora no kureba uko warinda umutekano wawe uri kuri interineti ukanze hano
Menya uburyo bune wakoresha mu kwirinda barushimusi(Hackers) biba imbuga nkoranyambaga zawe
1. Koresha ijambo ry’ibanga(password) Rikomeye
Kugira ijambo ry’ibanga rikomeye ni imwe mu ntwaro wakoresha wirinda abashobora kwinjirira konti yawe ukoresha ku mbuga nkoranyambaga zawe. Mubyo ugomba kwitaho nuko ijambo ry’ibanga nibura rigomba kuba rigizwe na magambo 12 cyangwa arenga. Rikaba rigizwe ni imibare, inyuguti nini, inyuguti ntoya ndetse n’ibimenyetso byihariye. Nku rugero twakoresha rw’ijambo ry’ibanga rikomeye ni: @muTW/!arE19 Ikindi biba byiza kurushaho kurihindura buri nyuma y’amezi atatu.
2. Koresha uburyo bwa 2FA mu gukaza umutekano.
Uburyo bwa 2FA ( two factory authentication), bugufasha gukaza umutekano wa konti zawe ukoresha kumbuga nkoranyambaga ukoresha. Iyo wemeje ubu buryo kuri konti yawe usyiramonimero ya terefone cyangwa Email uzajya wakiraho amagambobanga uzajya ukoresha uwo mwanya kugirango winjire.Wakira ububutumwa nyuma yo gushyiramo bisanzwe ijambobanga ukoresha.
Mugihe hari umuntu uzi ijambobanga ukoresha kuri konti yawe ntabwo ashobora kwinjira kuri konti yawe kuko nta nimero ya terefone cyangwa Email azakiraho ubutumwa bumuha ijambo banga akoresha akokanya azaba afite.
Uko wabasha kurinda cyangwa uburyo wa shyiraho uburinzi buhamabye bityo barushimusi ntibabashe kwinjira ku mbuga nkoranyambaga zawe nka Whatsapp, Facebook na Instagram ari nabyo bikunze gukoreshwa cyane na buri wese umuto cyangwa umukuru.
Kurikiza ibi bikurikira gihe ushaka kwirinda kwinjirirwa n’abarushimusi kuri Facebook account yawe
- Gukoresha ububuryo bwa 2FA biroroshye,nanone ushobora kureba videwo ibisobanura ukanze hano. Mbere na mbere injira muri konti yawe, hanyuma ukande ku turongo dutatu turi munguni y’iburyo(menu) nyuma ukurikize izi nzira.
- Amagenamiterere (settings)
- Ijambo ry’ibanga n’umutekano(password and security)
- Koresha ihamya ryibyiciro bibiri (use two factor authentication)
- Koresha ubutumwa bugufi (use text message)
- Hitamo nimero ushaka kujya wakiraho imibare banga hanyuma ukomeze
- Shyiramo ijamabobanga usanzwe ukoresha bityo ubyemeze.
Kurikiza ibi bikurikira gihe ushaka kwirinda kwinjirirwa n’abarushimusi kuri Whatsapp account yawe
Kuri whatsapp nabwo biroroshye, kurikiza ubu buryo uko bukurikirana bityo wemeze uburyo bwo gukaza umutekano. nanone ushobora kureba videwo ibisobanura ukanze hano
- Kanda kutudomo tutatu turi mu nguni y’iburyo
- Settings
- Account
- Two-step verification
- Turn on
- Shyiramo pin igizwe n’imibare 6 (uzayibuke)
- Urongera uyishyiremo mu rwego rwo kuyemeza (confirm)
- Shyiramo Email uzakoresha mugihe uzaba wibagiwe pin
- Ongera wandike iyo Email wanditse mbere
- Done
Kuri Instagram naho kurikiza ubu buryo uko bukurikirana hanyuma wemeze uburyo bwo gukaza umutekano
- Kanda ku kirango cy` ishusho yumwirondoro (profile) ahagana hasi munguni y’iburyo.
- Kanda ku turongo dutatu turi munguni y’iburyo
- Kanda kuri settings za instagram yawe
- Jya kuri Security > Two Factory Authentication > Get started
- Shyiramo code bakohereje
- Mugihe terefone yawe yibwe cyangwa ukaba utakwakira ubutumwa kuri simcard kubera impamvu runaka ushobora gukoresha izo code 6 baguhaye.
Ikindi wakora mu rwego rwo gukaza umutekano kuri instagram ni ukugenzura uko wagite winjira muri konti yawe. Ibi wabikora unyuze aha:
- Setting
- Security
- Login Activity
Nugera kuri iki gice uzabona ibikoresho wagiye ukoresha winjira muri konti yawe ndetse naho biherereye. Mugihe usanze hari aho igikoresho cyinjiye muri konti yawe kandi atari wowe ushobora guhita usohoka kuko uzaba wemeje uburyo bwa 2FA uwinjiriye konti yawe ntazabasha kongera kwinjira muri konti yawe.
3. Irinde gukoresha interineti utizeye
Ikindi wakora ni ukwirinda gukoresha interneti nziramugozi(WIFI) utizeye kuko burya iyo tumaze kwihuza(connected) niyo internet itizewe abayitanze bashobora kwinjira mu bikoresho byacu mu buryo tutazi bityo bakaba banakwinjirira konti zacu z’imbuga nkoranyambaga dukoresha bakazikoraho ibyo tutifuza.
Interineti nziramugozi (wifi) itizewe twavuga nka wifi zitariho ijambo ry’ibanga(passsword) ziri ahantu nyabagendwa cyangwa iziri ahantu hahurira abantu benshi. Ba maso birashoboka ko abatanze iyo interineti bashobora kuba bafite ikindi bagamije kitari cyiza. Kubyirinda bikubiyemo gukoresha wifi ariko itangwa n’ibigo byizewe cyangwa yavuye ahantu ufitiye amakuru ahagije.
4. Sohoka(Logout) mugihe urangije kuzikoresha
Zimwe mu mbuga nkoranyambaga zifite uburyo bwa SOHOKA cyangwa Logout. Ubu buryo ni bwiza kuko iyo umaze gusohoka kugirango winjire kandi ubanza kwandika ijambo ry’ibanga, bityo byaba byiza mu gihe usoje gukoresha instagram cyangwa facebook ibuka gusiga usohotse aribyo logout mu ndimi za mahanga., mu rwego rwo kwirinda ko abandi bafashe terefone yawe bahita binjira kuri konti yawe . Ikindi wirinde kujya kubikoresho bitari ibyawe urugero : Cyber Cafe, terefone y’inshhuti cyangwa terephone watiye, hanyuma ugasiga uri logged in kuko ibyo nabyo byongera amahirwe menshi yo kwinjirirwa na bashaka kwiba account yawe mu gihe wasize udakoze logout.
Wifuza guhura n’abantu muganira ku ikoranabuhanga, mugahana ibitekerezo, injira muri Group yacu ya WhatsApp. Wifuza gukorana na twe, nyura hano, wuzuze form, noneho dukorane, cyangwa utwandikire kuri email info@techinika.com