Sobanukirwa zimwe mu ngaruka mbi ibikoresho bya Electronic bishobora guteza ubuzima bwawe

Sobanukirwa zimwe mu ngaruka mbi ibikoresho bya Electronic bishobora guteza ubuzima bwawe

Mu cyegeranyo cy’umuryango mpuzamahanga ushinzwe ubuzima cyo ku itariki 31/05/2011, OMS igaragaza ibyago ubuzima bwacu bushobora gukururirwa na terefone igendanwa izitagira umugozi. Ishami rya OMS rishinzwe gukora ubushakashatsi ku ndwara za kanseri, ryashyize ibimenyetso by’umuyaga usohorwa na terefone zigendanwa bizwi nka ELECTROMAGNETIC WAVES, ku turonde rwibyangiza utunyangingo two mu bwonko bw’umuntu bikaba byatera kanseri y’ubwonko bwa muntu mu buryo bworoshye cyane.

Usibye ubu bushakashatsi hari nubundi bwagiye bukorwa ku byago dushobora gukururirwa na terefone igendanwa, bumwe bwagiye bwerekana ko terefone zishyira ubuzima bwacu mu kaga. Kuva 1999 hakozwe ubushakashatsi ku bantu 2000 bakoresha terefone ngendanwa hirya no hino mwisi, bamwe muri aba basanganwe kanseri y’ubwonko yitwa astrocytoma brain tumor. Hari indwara z’ubwonko zigenda zigaragara muri iyi minsi zituruka kuri terefone ngendanwa zikaba zikaze cyangwa zoroheje bitewe n’umwanya tumarana terefone ku gutwi cyangwa intera dushyira hagati y’ugutwi na terefone tuvugiraho.

Ubwinshi mu bushakashatsi bukorwa ku bikoresho byikoranabuhanga dukoresha buri munsi nka terefone zigendanwa interinet zinziramugozi cyangwa se wifi ibyuma dukoresha mu gushyushya ibyo kurya , amafirigo na tereviziyo nibindi. ibimenyetso bitaboneshwa ijisho bisohorwa nibyuma byikoranbuhanga bizwi nka ELECTROMAGNETIC WAVES byuzuye aho ari ho hose dushobora gukandagira naho ariho hose dushobora gukura umwuka duhumeka uyumunsi.

ELECTROMAGNETIC WAVES ubundi mu magambo make ni ingaruka ziterwa no gutigita kwa hantu runaka. Niba uteye akabuye mu mazi turiya tuziga ugenda ubona mu mazi nibyo bita WAVES. Umutingito ubereye congo ibimenyetso byawo bikagera ikigali ibyo ni WAVES. Umunara uri kumusozi ukohereza ibimenyetso bitaboneshwa ijisho bituma radiyo iri impande yawe ivuga izo ni WAVES. Bitewe n’ikoranabuhanga tubamo ibimenyetso nkibyo nibyo tubamo mu buzima bwa buri munsi. Kandi ingaruka zabyo zigaragazwa na bashakashatsi zishobora gutuma abantu bakuka umutima.

Inganda zikora amaterefone agendanwa zizi neza ko terefone yangiza ubuzima bwa bazikoresha, zimwe mu nganda zagiye zishyiraho amabwiriza yo gukoresha terefone mu rwego rwo kwirinda ingaruka mbi ariko ntabwo ari benshi babyubahiriza. Inganda zikora terefone zitegeka ko no gushyira terefone yawe ku gutwi hari intera igomba kuza hagati y’ugutwi kwawe na terefone yawe igie cyo guhamagara cyangwa se igihe ikuri mu mufuka. Shyira terefone yawe nibura muri 15mm uvuye ku mubiri wawe.

Nigute ibyuma by’ikoranabuhanga byakwangiza umubiri wacu?

Melatonin ni ubwoko bw’umusemburo buba mu mutwe wacu ukagira akamaro ntagereranwa ku mibereho yacu. Mubushakashatsi bwa OMS bwavuze ku ngaruka ibyuma byikoranabunga byagira kubuzima bwacu bwavuzeko melatonin ni umusemburo uba mu bwonko ukorwa ni mvubura yitwa pineal, ukaba umusemburo ukomeye ufite akamaro karuta zimwe muri vitamin. Nk`Urugero melatonin ikomeye incuro 5 kurusha vitamin c Melatonin igira uruhare mu kurinda ubwonko kanseri zitandukanye z’umubiri. Gusa ELECTROMAGNETIC WAVES yangiza Pineal ya mvubura ikora umusemburo wa melatonin ibyo bigatuma igabanuka mu mubiri bityo ibyago byo kurwara kanseri ziterwa na ELECTROMAGNETIC waves bikiyongera.

Niki nakora mu kwirinda?

Byaba byiza kurushaho ugiye usoma amabwiriza ari ku gatabo kazanana na buri gikoresho cy’ikoranabuhanga Telefone,Televiziyo n’ibindi bikoresho bya electronic uguze cyangwa mudasobwa. Mugihe udasobanukiwe ururimi byandutswemo nibyiza gusobanuza kuko bizarinda umubiri wawe zimwe mundwara ushobora kwirinda

Irinde kandi kwegereza umubiri wawe terefone ngendanwa igihe kinini kandi niba bishoboka wakoresha kuteri zabugenewe mu gihe ugiye kuvugana n’umuntu kuri terefone umwanya munini, mugihe ntazo ushobora gukoresha uburyo bwo kongera ijwi.

Wifuza guhura n’abantu muganira ku ikoranabuhanga, mugahana ibitekerezo, injira muri Group yacu ya WhatsApp. Wifuza gukorana na twe, nyura hano, wuzuze form, noneho dukorane, cyangwa utwandikire kuri email info@techinika.com

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.