umutekano w'ikoranabuhanga kuri internet

Rinda umutekano wawe kuri Interineti

Ujya wumva inkuru kuri radiyo, television, ndetse n’ahandi bashishikariza abantu bakoresha murandasi(interineti), kwirinda mu gihe bayikoresha kuko ba rushimusi bo kuri interneti (aba hackers) bashobora kubagirira nabi. Bakaba babakatwara amafaranga, bakabatwara amakuru y’ikarita za bank, bakabona ijambo banga (password) bakoresha binjira ku mbuga bakoresha. Kuko umutekano wa bo uba uri mu bibazo.

Umutekano ni ingenzi cyane!

Ndetse hari n’ibindi bikorwa byinshi ba rushimusi bo kuri murandasi bakora bityo bikatugiraho ingaruka mu gihe
nta bwirinzi buhagije ufite ukoresha interineti.

Gusa ntugire ikibazo kuko Techinika igiye kubereka uburyo ushobora kongera no kurinda umutekano wawe mugihe ukoresha murandasi.

Icyo wakora ngo ugire umutekano uhagije mu gihe ukoresha interineti.

Iyo bagusabye kwemeza password, jya uhitamo “Never”
  1. Vana kuri interineti apulikasiyo igufasha kurinda umutekano (Anti Virus) mu gihe uri kuri interineti. Izi application zirinda igikoresho cyawe, kuba cyakwatakwa na virus zituruka kuri interneti.
  2. Mu gihe ukoresha urubuga rugusaba gufunguraho konti, koresha ijambobanga (password) rikomeye. (Soma uko ijambo banga rikomeye riba rimeze). Bizagufasha kuba itamenywa na buri umwe.
  3. Mu gihe progaramu ukoresha ujya kuri internet igusabye kubika ijambobanga ryawe, ujye ubyanga kuko ba rushimusi bo kuri interneti bashobora kurireba bakarimenya bityo akaba yakwinjirira amakuru yawe.
  4. Mugihe wakiriye Email utazi aho iturutse igusaba gukanda kugirango baguhe amahirwe runaka, ugomba kubyanga kuko rimwe na rimwe ziba zoherejwe na barushimusi bo kuri interinet. (Soma zimwe mu ngaruka zo gusoma ubwo butumwa)
  5. Ikindi k’ingenzi wakora ni ukwirinda gukoresha interineti z’ubuntu urugero nka wi-fi(wireless fidelity) z’ubuntu cyangwa application abantu bakunze kwita VPN zibemerera gukoresha interineti ku buntu. Kuko iyo interineti y’ubuntu birashoboka ko iba yoherejwe na ba rushimusi bo kuri interneti cg bikaborohera kuyinyuramo. Bityo iyo utangiye kuyikoresha muri terefone yawe bahita batangira gukoresha telefone yawe ibyo bashaka hakubiyemo no kuyikuramo amakuru bashaka.

Ureste ibi tumaze kuvuga haruguru hari n’ubundi buryo bwinshi butandukanye ushobora kurinda umtekano wawe mu gihe ukoresha interineti. Nubishyira mu bikorwa uzabasha kuba warinda amakuru akwerekeye kwibwa na barushimusi no kuri
interineti. Ikindi kandi twagushishikariza gukomeza kudukurikira kuko hari ibintu byiza byinshi tuzakugezaho. Iyandikishe hano, tujye tukwibutsa.

Ufite ikibazo twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Telegram cyangwa Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.