QR code ni ibimenyetso byama barcode bishobora kubika amakuru bityo, urugero nk’inyandiko, link, amafoto na videwo. Bityo ibi byose ukabibona ukoresheje igikoresho cya elegitoroniki gisoma ama barcode.
Izi code za QRCODE uzibona ukoresheje porogaramu zo kuri interinet zikora ama qrcode aha twavuga nka qrcode-tiger, qrcode-monkey, qrcode-generator hamwe nizindi nyinshi.
AMATEKA YA QRCODE
MASAHIRO HARA yahimbye bwambere code za QR ubwo yakoraga mu ruganda rwa denso wave, rukaba ari uruganda rukora ama robo ndetse rukora ibikoresho bya elegitoroniki bikoreshwa mu zindi nganda bikoresha qr code mu kugenzura no gucunga ibikorwa n’uruganda.
Kwikubitiro, qrcode yakoreshejwe cyane cyane mu bikorwa by’inganda mu buyapani mubijyanye no gucunga ndetse no kubarura ibikoresho. Gusa nyuma yaho qrcode yatangiye no gukoreshwa mu bucuruzi ndetse no kwamamaza.
Kuko qrcode ifite ubushobozi bwo kubika amakuru menshi muri code zayo, yakoreshejwe cyane mugihe cya covid-19, mu maresitora amwe na mwe iyo wifuzaga ibyo kurwa baguhaga code za qrcoce ukazi scaninga hanyuma ugahita ubona ibyokurya resitora ifite(Menu).
Abamamaza nabo bagiye bakoresha qrcode mu kumenyekanisha ibicuruzwa byabo bashyira qrcode kubicuruzwa byabo bityo abifuza kumenya amakuru yisumbuye bakayareba bakoresheje code za qrcode.
UBWOKO BWA QRCODE
QRCODE igizwe nibice 2 by’ingenzi, nibyiza kubimenya no kubisobanukirwa icyo bikora kuko bizagufasha kuba ufite amakuru ahagije mu gihe wifuza gukoresha qrcode mu bucuruzi bwawe cyangwa ibindi.
Static qrcode
Static qrcode ibika amakuru hanyuma bityo akabonwa na bakoresheje iibikoresho byabo bya elegitoronike zisoma izo code. Gusa iyo ubitse amakuru make code zayo ziba nke naho wabika amakuru menshi code za qrcode zigaragara ari nyinshi bityo bigafat umwanya munini kugirango ufungure izo code, ikindi ntushobora guhindura amakuru ari muri qrcode mugihe warangije kubyemeza.
Dynamic qrcode
Dynamic qrcode nayo ibika amakuru muburyo bwamacode, gusayo iroroshye kuyikoresha kuko ifata link ikayihindura qrcode bityo uscaninze izo code zigahita zimujyana muri ya link wemejemo. Ikindi kubantu bamamaza bashobora gukoresha dynamic qrcodes bakazishyira kubicuruzwa byabo bityo abakiriya bakamenya amakuru yisumbuye bakoresheje izo qrcode.
UBURYO BUTANDUKANYE BWO GUKORESHA QRCODE
Qrcode yahindutse uburyo bworoshye bwo korohereza abantu kugera kumakuru muburyo bworoshye ndetse ndetse no kwamamaza bityo bikorohera abacuruzi kumenyesha abakiriya amakuru yinyongera kugicuruzwa.
1.URL QRCODE
Ibigo ndetse namakompanyi bishobora gukoresha url qrcode mu kwamamaza ibikorwa byabo binyuze mu gushyira qr code kugicuruzwa cyangwa ibikorwa nurwo ruganda. Sibyo gusa kuko nabantu bakora ubucuruzi bwo kuri internet nabo bashobora gukoresha iyi url qrcode bikamworohera kumenyekanisha ibicuruzwa bye.
2.VIDEWO QRCODE
Gukoresha video qrcode byoroshya uburyo bwo kwandika link ndetse no kugufasha kubona abagukurikira.
Wifuza guhura n’abantu muganira ku ikoranabuhanga, mugahana ibitekerezo, injira muri Group yacu ya WhatsApp. Wifuza gukorana na twe, nyura hano, wuzuze form, noneho dukorane, cyangwa utwandikire kuri email info@techinika.com