Powershell ni iki? Ikora gute?

Powershell ni iki? Ikora gute?

Windows PowerShell ni programu ya Microsoft yo gutangiza imirimo ukoresheje command(amategeko), -umurongo shell hamwe n’ururimi rwanditse. Iyi yasohotse muri 2006, iki gikoresho gikomeye cyasimbuye Command Prompt nkinzira isanzwe yo gutangiza ibyiciro no gukora uburyo byo gucunga ni kurinda sisitemu yihariye(operating system).

Banza usobanukirwe Command Prompt

Akamaro kayo muri rusange ikaba, PowerShell iguha uburenganzira bwose kuri sisitemu ya mudasobwa. Abatanga PowerShell bagushoboza kugera ku bubiko bw’amakuru, nka rejisitiri (registry) hamwe n’ububiko bwa certificates zituma mudasobwa yawe igira ubushobozi runaka, byoroshye.

Iyi na yo isaba kuyihugukirwa ngo ubashe kuyikoresha mu mirimo yawe ya buri munsi kuko ikoranye ubuhanga. Uramutse usanzwe uzi gukoresha CMD, Powershell yakorohera, gusa dukomeza tukwibutsa ko uburyo bwiza bwo kumenya gukoresha neza iri koranabuhanga, ari ukurikoresha kenshi ukaryimenyereza.

Tuzakomeza tubagezaho byinshi kuri iri koranabuhanga, niyo mpamvu tubasaba ko niba wakunze iyi nkuru, yisangize incuti zawe, utubwire icyo uyitekerezaho cg n’ikindi kintu wifuza ko twazagusobanurira. Ufite n’ikibazo ku byo tumaze kuvuga, watwandikira kuri email yacu info@techinika.com cg ugaca ku rukuta rwacu rwa Facebook

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Duhe igitekerezo

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.