Operating system ni iki? Zitandukaniye he?

OPERATING SYSTEM, tugenekereje mu Kinyarwanda twayita programu fatizo iba iri mu bikoresho bya elegitoroniki. Iyi ni programu igenzura igikoresho cyose na sisitemu yacyo. Uhereye kuri telephone ngendanwa, mudasobwa yawe, n’ibikoresho bitanga interineti; byose biba bifite iyi programu. Igikoresho kitayifite twavuga ko nta kintu cyakumarira kuko nta kuntu wagikoresha.

Iyi programu igufasha gukoresha ibyo byuma bya elegitoroniki kandi ikoroshya uburyo bw’imikoreshereze.

Dufashe nk’urugero rwa programu fatizo zikoreshwa cyane, twavuga Windows (Microsoft), Mac (Apple), Android (Google), iOS (Apple), Linux, n’izindi nyinshi cyane. Izi Zikaba zikoreshwa muri za mudasobwa na za telephone.

Zimwe muri Operating system zamamaye – Windows, Mac, Android, Linux

Operating system zitandukana gute?

Uko imyaka igenda isimburana, abakora izi programu bagenda barushaho koroshya imikoreshereze yazo, bakagenda bazongerera n’ubushobozi. Ibyo bikitwa ivugurura cyangwa update, ubwo igikoresho gifite programu iheruka kuvugururwa, gishobora kuba cyakora ibintu birenze ibyo programu zabanje zitakoraga.

Urugero, nk’ubu ushobora kuba ujya wumva umuntu avuga ngo njye nkoresha Windows 11, ukumva undi ngo akoresha Android 6, ibi biba ari ibyiciro by’izo programu. Bivuze ko niba Windows 11 ariyo programu Microsoft iheruka gusohora,  hari ibintu byinshi yakora Windows zabanje (XP, V ista, 7, 8, 8.1, 10) zitakora. Kimwe nuko umuntu ufite Android ya 9 muri telephone ye, hari Application ashobora gushyiramo ariko umuntu ukoresha Android ya 6 we akaba adashobora kuzishyiramo ngo bikunde.

Ndizera ko mwasobanukiwe, icyo programu fatizo cyangwa Operating system aricyo. Ufite ikibazo ushaka kubaza, gishyire muri comment, turashimishwa no kugusubiza. Kandi hari n’ikindi kibazo wifuza kutubaza cyangwa icyo wifuza ko twazagusobanurira, watwandikira kuri email yacu ariyo info@techinika.com

2 Comments

Duhe igitekerezo