Kwishyura umusoro ni imwe mu nzira abashoramari banyuzamo bateza imbere igihugu bafasha igihugu mu inozamigambi n’ibindi bitandukanye igihugu kiba giteganya. Kugira ngo umuntu ajye mu basora umusoro, bisaba ko aba afite TIN Number.
TIN Number ni numero y’usora, akoresha mu gihe amenyekanisha umusoro (declaration) ikaba itandukanye n’iya mugenzi we. Hari igihe umuntu abura amakuru yari afite, cyangwa akabura aho yaba yarayanditse n’iyi numero ikaburiramo, bigatuma umuntu ahangayika. Nta mpamvu yo kongera guhangayika. Dore uko wabigenza ukongera kuyibona bitakuruhije.
Intambwe ya 1: Kanda kuri iyi link https://etax.rra.gov.rw/nidAssignedTIN/ irakujyana ku rubuga rwa Rwanda Revenue Authority rushinzwe gufasha abantu kwibuka TIN Number bakoresheje indangamuntu cyangwa Passport.
Intambwe ya 2: Niba uri umunyarwanda kanda ahanditse National ID ubundi wandike nomero yawe y’indangamuntu ahabugenewe. Nurangiza ukande kuri buto yanditseho ngo SHOW TIN.
Ni gutya byoroshye, nawe wabyikorera. Twandikire niba hari ikindi wifuza kumenya, turashimishwa no kugufasha. email yacu ni info@techinika.com