Ni Gute wohereza amafaranga kuri MTN cg kuri Airtel

Niba utuye mu Rwanda,kandi ukaba ukeneye uburyo bwo kohereza amafaranga kubandi bantu bose mu Rwanda? Urabizi neza ko uburyo bwamamaye abantu benshi bakoresha, ari Mobile Money. Umuntu wese ufite sim card ya MTN cyangwa Airtel, aba ashobora kuba yakoresha Mobile Money. Kohereza amafaranga kuri telefone z’aba bantu, byakorwa mu buryo bubiri.

Mu nyandiko y’uyu munsi, turavuga ku buryo bubiri bukoreshwa mu kohereza ayo mafaranga.

Hifashishijwe USSD

Ubu ni uburyo abantu benshi bamenyereye, kubera gukanda akanyenyeri. Iyo umuntu yagize isabukuru y’amavuko, akavuga ati kanda akanyenyeri, abantu bamenya ko havuzwe kohereza amafaranga. USSD niko ubu buryo bwitwa.

Ku mirongo yombi:

Kanda * 182#: Ibi nibimara gufunguka, urabona amahitamo menshi, aho kohereza amafaranga niyo mahitamo ya mbere. Byongeye kandi, kuri Airtel, birashoboka gukoresha * 500#, yahoze ari code ya Tigo, ariko kuva bihujwe, Airtel ikoresha byombi.

Nuhitamo aya mahitamo ya mbere, urahita uhabwa amahitamo 3, harimo.

  1. Amahitamo ya mbere ni ukoherereza abantu bakoresha uwo murongo uri gukoresha.
  2. Amahitamo ya kabiri, ni ukoherereza abantu bari ku wundi murongo. Aha hakoreshwa gahunda yitwa eKash, twayivuzeho hano.
  3. Amahitamo ya gatatu, ni ukohereza mu mahanga. Ukoresheje ubu buryo, ushobora kohereza amafaranga mu bihugu bitandukanye. Niba ukoresha MTN, ushobora kohereza muri Kenya, Uganda, Zambiya, Tanzaniya, DR Congo, Kameruni, Cote d’Ivoire, Gambiya, Ghana, Gineya Bissau, Gineya Conakry, Maroc, Mozambike, Niger, Senegali, Siyera Lewone, na Nijeriya. Niba ukoresheje Airtel, ushobora kohereza gusa muri Tanzaniya, Kenya, Uganda, Zambiya, Malawi, Congo Brazzaville, Burundi, na DR Congo.

Nyuma ya hano, bagusaba gushyiramo nimero y’umuntu ugiye koherereza, ndetse nyuma ugashyiramo umubare w’amafaranga. Nyuma urasabwa kwemeza ushyiramo umubare w’ibanga. Gusa mbere yo kwemeza, banza urebe neza ko amazina ahari, ari ay’umuntu wifuzaga koherereza koko. Niba ari yo, wakohereza.

Gukoresha Application za telephone

Muri iyi minsi telephone zigezweho zabaye nyinshi, ubu wakohereza amafaranga ku wundi muntu udakeneye gukoresha akanyenyeri. Amasosiyete y’itumanaho yakoze ama applikasiyo yagufasha gukora ibi bikorwa byose ukoresheje application. Gusa hari n’izindi zakozwe n’abandi bikorera, ariko ziba zigaruka kuri izi 2.

My Airtel App

Mbere yo kuguha link yo kumanura iyi application, reka nkubwire ko imikoreshereze yayo itagoye. Numara kuyimanura, uyifungure. Umaze kuyifungura, ugomba urasabwa gushyiramo nomero yawe ya terefone hanyuma ukakira OTP kugirango wemeze nomero yawe. Numara kurangiza ibi, uzabona ubufasha ku kuntu iyi porogaramu ikora, niyo mpamvu ntarinjira cyane mu buryo ikora. Niba ubajijwe kubyerekeye kode y’uwakurangiye (Referral code), washyiramo SBZ96BVY, uzahita uhabwa 220MB nyuma yo kwiyandikisha kuri porogaramu.

Iyo umaze kwinjiramo, uba ufite amahitamo agaragara kandi ushobora guhitamo icyo ushaka. Mugihe uhisemo kohereza amafaranga, uzagira amahitamo yo guhitamo numero yakira ivuye mu ma nomero ufite muri telefone yawe, kandi hano ufite uburyo bwo kohereza amafaranga mu mabanki amwe n’amwe.

Yimanure hano

MTN MoMo App

Iyi ni porogaramu ya MTN. Iyo uyifunguye, urasabwa guhitamo igihugu uherereyemo. Nyuma yibyo, urasabwa PIN. Noneho winjire, kandi nkuko nabikubwiye mbere, biroroshye. Iyi porogaramu ya MTN ifite ibibazo bike, kandi rimwe na rimwe kwinjiramo ntibikunda. Niba bidakora (ntibitangaje ko bafite amanota make kuri Google Play), nakugira inama yo gukoresha USSD, cyangwa ugakoresha indi serivise nka HeptaPay.

Yimanure hano

Biroroshye cyane. Uramutse wifuza kugira ibindi usobanukirwa, ntuzuyaze kutwandikira kuri email yacu info@techinika.com kandi buri cyumweru dutangaza inyandiko zifasha abantu gusobanukirwa no kurusha kumenya gukoresha ikoranabuhanga. Ukeneye kutazacikwa, injira muri group yacu ya WhatsApp.

3 Comments

Duhe igitekerezo