Kohereza amafaranga hagati ya MTN na Airtel

Bimwe mu bibazo duhura na byo twohereza amafaranga, ni ukuba kohereza amafaranga ku mirongo y'itumanaho bitakundaga. Ubu ntibikiri ikibazo.

Ni ikihe kibazo gikomeye waba warahuye na cyo mu gihe wohereza amafaranga?

Hari ibibazo byinshi ushobora kuvuga. Kera byasabaga kuyohereza mu ibahasha, hageze igihe haza ama banki, ukaba ushobora kuyabitsa kuri banki, undi muntu akayakura kuri banki. Nubwo ibyo byose byari byiza, nta gihe na kimwe higeze habaho uburyo bworoshye bwo kohereza amafaranga nko kohereza hakoreshejwe telephone.

Mu minsi ishize washoboraha koherereza amafaranga umuntu mukoresha umurongo umwe w’itumanaho, na we akaba yayakoherereza, ariko ntibyakundaga ko ushobora koherereza undi muntu mukoresha imirongo itandukanye. Aho ni ho eKash yaje.

Ibindi wasoma: Ni gute wohereza amafaranga ajya cyangwa ava mu mahanga?
Ibindi wasoma: Wakora iki wohereje amafaranga akayoba?

eKash ni iki?

eKash ni uburyo bugufasha kohereza amafaranga ku mirongo y’itumanaho yose ikorera mu Rwanda. Bivuze ko ubu ushobora kohereza amafaranga ava kuri MTN ajya kuri Airtel, cg ava kuri Airtel ajya kuri MTN kandi ibiciro bikiri bya bindi. [Soma itangazo ryatangajwemo ubu buryo]

Amategeko n'amabwiriza yo kohereza amafaranga kuri eKash birakurikizwa
Amategeko n’amabwiriza yo kohereza amafaranga kuri eKash birakurikizwa

Bisaba iki ngo ukoreshe eKash?

Gukoresha eKash nta cyo bisaba. Icyo usabwa ni ukwemera amategeko n’amabwiriza agenga eKash, ibi kubikora urajya kuri telephone yawe wandike *182*11# umurongo wose waba ukoresha. Ukurikize amabwiriza, numara kwemera amabwiriza y’umurongo ukoresha, uraba ushobora gutangira gukoresha ubu buryo.

Ni gute wohereza amafaranga?

Gutangira kohereza amafaranga, bisaba ko umuntu ugiye koherereza na we agomba kuba yaremeye amategeko n’amabwiriza ya eKash, akoresheje uburyo twaberetse hejuru.

Ohereza amafaranga ku ncuti n'abavandimwe udasabwe guhindura umurongo ukoresha
Ohereza amafaranga ku ncuti n’abavandimwe udasabwe guhindura umurongo ukoresha

Noneho muri telephone yawe ugakanda *182*1*2# ku murongo wose waba ukoresha.

Numara gukanda iyi mibare, uragera aho ugomba gushyira numero ya telephone y’uwakira [hamwe bayita eKash ID, ahandi ho barakubwira Receiver number cyangwa Account number]. Uko babyita kose, bari kukubaza numero ya telephone.

Ahakurikiyeho, urashyiramo umubare w’amafaranga ushaka kohereza. Noneho nk’uko bisanzwe, ubanze urebe ko amazina ari ay’umuntu ushaka koherereza amafaranga, urebe neza ko umubare w’amafaranga washyizemo ariwo ushaka kohereza, ubundi ushyiremo umubare w’ibanga wemeze.

Nkwibutse ko igiciro cyo kohereza amafaranga kidahinduka. Uko wohereza MTN kuri MTN, niko uzohereza kuri MTN – Airtel. Ubu ni bumwe mu buryo buzatera inkunga gahunda ya kashilesi kandi bukagufasha kugabanya bya bibazo twatangiye tuvuga biza mu gihe wohereza amafaranga.

Twizere ko iyi nkuru igufashije kandi hari icyo wungukiyemo, wifuza ko twaguha ubufasha, tukwamamarize, cyangwa tukwigishe, twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora, ndetse tujye tukugezaho amakuru mashya mbere. Wasura kandi n’urubuga rwacu rugaragaza ibyo dukora: techinika.co.rw

Niba hari icyo iyi nkuru igufashije, bwira abandi uko Techinika igufashije, ni inkunga ikomeye. Kanda hano.

5 Comments

Duhe igitekerezo