Igihugu cy’u Rwanda gifite intego yo kuba igihugu gifite ubukungu buteye imbere kandi bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga. Ibi ni bimwe mu ntego zashyizweho mu cyerekezo 2050. Ibi bisobanuye ko Abanyarwanda bose bakeneye kugira uruhare muri iri terambere bongera ubumenyi ku ikoranabuhanga ndetse bakanarikoresha mu byo bakora. Ariko ikoranabuhanga rihinduka buri munsi, ndetse bimwe tubimenya bitakigezweho.
Iyo ibyo bibaye, abadafite ubumenyi baba inzirakarengane z’iterambere. Ugasanga ubucuruzi bwa bo burafunze kuko badakoresha ikoranabuhanga rishya, abakozi ku kazi ntibagire udushya kuko nta koranabuhanga, ndetse n’abanyeshuri bakagera igihe barangiza kwiga ubumenyi bwa bo budahuye n’ubukenewe ku isoko.
Techinika igamije gukemura icyo kibazo
Mu mwaka wa 2020 ubwo twatangiraga uru rubuga twari dufite intego yo gukemura iki kibazo dukoresha uru rubuga ngo dusangize ubumenyi dufite Abanyarwanda n’abandi bantu bumva ururimi rw’Ikinyarwanda. Ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga harimo nk’uko abantu bakwisabira serivise zitangirwa ku ikoranabuhanga, gukoresha telephone ngendanwa, ndetse na mudasobwa n’ibindi.
Ukoresheje uru rubuga, ubasha kubona ubumenyi butandukanye bugaragaza uko ikoranabuhanga rikoreshwa, uko rikorwa, ukamenya amakuru y’ibigo biri gukora ikoranabuhanga mu Rwanda, amahirwe ashingiye ku bumenyi bw’ikoranabuhanga, ndetse n’udushya tugenda dukorwa. Ibi bifasha abasomyi bacu kugira ubumenyi bubafasha kudasigara inyuma mu iterambere ry’ikoranabuhanga.
Ikiganiro cya buri cyumweru
Mu gukomeza kunoza ibikorwa ngo tugere ku ntego zacu, twatangiye ibiganiro biba buri cyumweru, aho tuganira ku bigezweho mu ikoranabuhanga, tukaganira ku ngingo y’umunsi iba igamije guha abitabiriye ubumenyi bwihariye, ndetse tukanasangira amahirwe y’akazi, yo kwiga, yo kwitabira inama zikomeye n’ibindi byinshi.
Reba ibiganiro byatambutse kuri YouTube.
Ibi biganiro biba hifashishijwe iya kure (online), ndetse rimwe na rimwe bizajya biba imbonankubone hirya no hino mu gihugu (uko tuzagenda dushobozwa). Buri muntu wese ashobora kwitabira ndetse agatanga ibitekerezo, duha ikaze abantu bafite ubumenyi bifuza gusangiza abandi bakaba babubasangiza nk’abatumirwa.
Ni gute witabira?
Iki kiganiro kiba buri wa gatanu, saa kumi n’ebyili z’umugoroba (18:00). Kikaba hifashishijwe Google Meet (ni application yifashishwa mu gukora inama hifashishijwe ikoranabuhanga).
Kwitabira iki kiganiro ntacyo bisaba kidasanzwe. Iyo igihe kigeze ushobora kwinjira mu kiganiro ukanze kuri iyi link: https://meet.google.com/wvq-jkpp-qad cyangwa ukanze kuri iyi buto iri munsi.
Ariko kugira ngo tujye tukwibutsa igihe ikiganiro kirabera, wakwiyandikisha ku rutonde rw’abantu bacu unyuze hano tukajya tukwibutsa. Cyangwa ukinjira muri group yacu ya WhatsApp ukajya umenya amakuru mbere.
Ni ibihe bindi Techinika ikora?
Nkuko twabivuze hejuru, Techinika igamije gutuma Abantu bose bagira ubumenyi ku ikoranabuhanga, ariko mu rwego rwo gusigasira ibyo twifuza kugeraho mu buryo bw’amafaranga, ibikorwa byose byerekeranye no gufasha abantu no gufashanya bizajya bikorerwa muri community yacu yitwa Rwanda Technology Community. Izindi serivise zerekeranye no kwiga, gutanga ubufasha bundi bizaguma muri Techinika ndetse bizajya byishyurwa. Ibiciro na serivise zivugwa hano mwabisanga kuri website yacu y’ubucuruzi (https://techinika.co.rw).
Bivuze ko ukeneye ubufasha, ukeneye gusangiza abandi ubumenyi bwawe, ukeneye kwigira ku bandi, community yacu ni ahantu heza ho kubikorera. Ariko ukeneye serivise zacu zindi, wasura urubuga rwacu rw’ubucuruzi hano ukamenya uko twagufasha.
Dukomeje kubashimira uko mudahwema kudutera imbaraga zo gukora cyane mukunda ibyo dukora kandi natwe isezerano ryacu ni rimwe. Ni ukubafungurira amarembo y’amahirwe tubafasha kongera ubumenyi.