crypto currency mu Kinyarwanda

Ibyo wifuza kumenya kuri Crypto currency byose!

Keretse uramutse udakoresha ikoranabuhanga, naho ubundi biragoye ko waba ugeze ubu utarumva ijambo, crypto currency cyangwa bitcoin, abantu bakavuga ko ari uburyo bushya bugezweho bwo gukorera amafaranga menshi, bakaguha n’ingero. Ariko nk’abandi bantu benshi, hari amahirwe menshi yuko udasobanukiwe ibyo ari byo, kandi bikaba bigukurura ngo ushoremo amafaranga yawe!

Uyu munsi tugiye kugusobanurira aho Crypto currency yaturutse, uko ikora, ibyiza n’ibibi byayo, ndetse tunavuge zimwe mu ngero zazo zimenyerewe. Turanababwira icyo twe tuyitekerezaho.

Icyitonderwa: Iyi nkuru ntabwo ari inama yo gushora amafaranga yawe. Icyo tugamije ni ukuguha ubumenyi butuma uzasobanukirwa ibyo ari byo. Nushora, ushore ibyo wakwiganganira kubura, kandi igihombo cyose uzagira, nta ruhare rwacu rurimo.

Crypto currency ni iki?

Currency ni ijambo risobanura ubwoko bw’amafaranga akoreshwa ahantu runaka. Iyo uvuze amafaranga y’u Rwanda, iyo ni currency ikoreshwa mu Rwanda, iyo uvuze amadolari ya Amerika, iyo ni currency ikoreshwa muri Amerika, n’andi n’andi. Noneho crypto, ituruka ku ijambo cryptography. Cryptography ni uburyo bwifashishwa mu guhisha amabanga binyuze mu kwandika kode. Umuntu uzi gusoma izo kode, akaba ariwe wenyine umenya icyo wari ushatse kuvuga.

Crypto currency

Noneho rero iyo bavuze Crypto currency, baba bashatse kuvuga ubwoko bw’ifaranga ry’ikoranabuhanga, ririnzwe n’ubwoko bw’umutekano bwitwa Blockchain. Blockchain ni ikoranabuhanga ririnda umutekano ryifashishije Cryptography. Gusa ibi ntubitindeho kuko tuzabigarukaho mu buryo burambuye.

Crypto currency yaturutse he?

Crypto currency yitwa Bitcoin yanaje mbere y’izindi.

Nyuma y’igwa ry’ubukungu ryo mu mwaka wa 2008, kuri 31 Ukwakira 2008, umuntu cyangwa itsinda ry’abantu batazwi biyise Satoshi Nakamoto, basohoye urupapuro bise Bitcoin-paper, urwo rupapuro rwatangizaga currency nshya, iba ku ikoranabuhanga gusa, itagengwa na banki iyo ariyo yose cyangwa igihugu icyo aricyo cyose, ihererekanywa ry’iyo currency rikaba hagati y’impande ebyili gusa. Satoshi yari atangije impinduramatwara. Kuko abantu baje kubona ukuntu iryo koranabuhanga ryari rikomeye, muri 2013, uwitwa Vitalik Buterin na bagenzi be batangira umushinga wiswe Ethereum. Ethereum yifashishaga ikoranabuhanga rya Blockchain, Bitcoin ikoresha, bakoze currency ya bo yitwa Ether, ariko bo bongeyemo uburyo bwafasha n’undi muntu wese gukora crypto currency ye. Ubu habarwa ko hariho crypto currency zirenga 21,910.

Ikoranabuhanga rya Blockchain

Nyuma yaho, muri 2009, nibwo iyo currency yatangiye gukoreshwa, ubwo software/gahunda ya mudasobwa ya yo yafungurirwaga abantu bose. Washoboraga kuvunja iyo currency mu madolari. Muri Nyakanga 2010, Bitcoin imwe yaguraga amadolari 0.0008, mu mpera z’uko kwezi yari igeze ku madolari 0.8, igiciro gikomeza kuzamuka, kugeza ubwo ubu, Bitcoin imwe ubu ibara akayabo k’amadolari 17, 271.27 angana n’amanyarwanda 18,397,249.64.

Ni nde wakoresha Crypto currency

Muri make, umuntu wese ashobora gukoresha crypto currency. Satoshi akora Bitcoin, yayikoze atazi aho izagera. Yumvaga azaba ari uburyo buzakoreshwa mu bucuruzi, abantu bakifashisha Bitcoin bagura cyangwa bagurisha. Ariko uko yagendaga yongera agaciro, niko abayiguze ikiri hasi, bahindukaga aba miliyoneri, bigakurura n’abandi benshi baza kuyigura.

Urugero nk’umuntu waguze bitcoin imwe ku madolari 0.8, ubu afite arenga miliyoni zirenga 15 z’amanyarwanda. Tutibagiwe ko hari n’igihe yigeze kuzamura agaciro ikagera kuri miliyoni 60.

Ni gute ugura Crypto currency?

Hari ibigo byafunguwe bigufasha kugura crypto currencies, bikakwereka ibiciro bya Crypto currency, ukagereranya, bakagufasha guhinduranya mu ma currency, ndetse wakenera no guhindura mu mafaranga asanzwe bakabigufashamo. Ibyo bigo byitwa Cypto Exchange. Ibyamamaye cyane harimo nka Binance, Coinbase Exchange, Crypto.com App, n’ibindi.

Nubwo ibi bigo bigufasha, ariko byagaragaje ibibazo mu gihe cyatambutse kuko hari ibyatwaye amafaranga y’abakiriya ba byo. Nka FTX, QuadrigaCX, ndetse biranahomba kubera gucunga umutungo nabi. Rero mu gihe ugiye gukorana na bamwe muri bo, kora ubushakashatsi bwimbitse.

Ubundi buryo, wakoresha, ni ukwigurira crypto currency unyuze ku rubuga rwabo, nka Bitcoin cyangwa izindi. Ibi bishobora kukugora cyangwa bikagusaba ubushakashatsi bwimbitse, ariko nibwo buryo wakwizera ko amafaranga yawe yagiye aho washakaga kuyashyira.

Iyo ukoresha Crypto currency, uba ufite kode y’ibanga ikuranga mu gihe wohereza amafaranga itandukanye n’amazina yawe.

Ni ibiki ushobora kugura ukoresheje Crypto currency?

Kuri ubu abacuruzi benshi baracyazuyaza mu kwemerera abantu kwishyura bakoresheje Crypto currency. Ndetse n’ababyemeye nka Tesla n’abandi bageze aho barabihagarika, kubera impamvu zitandukanye turagarukaho. Gusa hari ibintu ushobora kugura ukoresheje Crypto. Reka tubinyuremo.

Amwe mu mafoto yaguzwe nka NFT
  1. NFT (Non Fungible Tokens): Iri jambo ryatangiye gukoreshwa muri 2014, ariko ryamenyekanye muri 2017. NFT isobanurwa nk’umutungo ubitse mu buryo bw’ikoranabuhanga rya blockchain. Uyu mutungo rero ugurwa hakoreshejwe Crypto. Gusa n’ubwo bivugwa gutyo, NFT zagurishijwe ziganjemo ibishushanyo by’ubugeni, amafoto y’inyamaswa, ndetse n’inyandiko, biracyagaragarira buri wese ku buryo hibazwa icyo umuntu aba aguze, niba icyo aguze gishobora kuba cyakoreshwa n’undi uwo ari we wese. Bikavugwa ko icyo aba aguze, ari ukwandikwa ko umutungo ari uwe gusa, noneho akabyerekana akoresheje blockchain. [Tuzabigarukaho ubutaha]
  2. Imikino y’ikoranabuhanga: Hari imikino yazanywe, yifashisha NFTs. Niba usanzwe ukina umukino w’inzoka, ukayikoresha utayiguze, muri uyu mukino ho, inyamaswa cyangwa icyo urakoresha urakigura (ukoresheje crypto), noneho ugasezeranywa ko nutsinda urahembwa crypto currency, na zo ziba zarakozwe na ba nyir’umukino. Urugero twavugamo nk’uwitwa Axie Infinity, ariko hari indi myinshi na yo yagaragajweho kutanyura mu mucyo.
  3. Bamwe mu bakira amafaranga bemera kwishurwa muri Crypto. Ubu ushobora gufasha urubuga rwa Wikipedia ukoresheje Bitcoin, ushobora kwishyura Microsoft ukooresheje Bitcoin, AT&T, Subway, KFC muri Canada, Twitch, n’abandi benshi bemera kwishyurwa no kwakira amafaranga hakoreshejwe Crypto currency.

Ibyiza n’ibibi bya Crypto currency

Nk’uko ubuzima bumeze, nta kibura ibyiza n’ibibi. Tugiye kuvuga ku byiza Crypto currency yazanye, ndetse n’ibibi byatuma uyigendera kure, cyangwa wayikoresha ukirengera ingaruka.

Ibyiza n’ibibi bya Crypto currency
Ibyiza bya zo

Gukoresha crypto currency bifite akamaro kenshi, karenze ku kuba ari uburyo bwo kugura no kugurisha.

  1. Ushobora kuyikoresha nk’uburyo bwo kugura. Cyane cyane ko zimwe ziba zifite ibiciro bidahindagurika zitwa Stablecoins ziba zinganya agaciro na currency zisanzwe. Urugero nka Tether inganya agaciro n’idolari.
  2. Ushobora kwishyura ku isi yose nta mafaranga uciwe arenzeho. Uko wohereza Crypto umuntu uri muri mu kindi gihugu, bingana n’uko wayoherereza umuntu uri mu gihugu cyawe. Ntabwo wacibwa amafaranga arengaho.
  3. Amafaranga yawe aratekanye. Nta rwego na rumwe rugenzura ubu bukungu, ikoranabuhanga ni ryo rigenzura ubu bukungu.
  4. Ntabwo imyirondoro yawe ijya hanze. Iyo ukoresha crypto uba ufite umwirondoro utavuga amazina yawe. Bityo n’abandi bantu ntibashobora kumenya uwo uriwe.
  5. Bikurinda guhombera mu itakazagaciro ry’amafaranga asanzwe. Amafaranga asanzwe ata agaciro buri gihe. Aho kugira ngo ushyire amafaranga yawe muri banki ubizi ko uzaza nyuma y’imyaka mike ugasanga yarabaye make, wayaguramo crypto, kuko yo ntabwo itakaza agaciro nk’amafaranga make n’ubwo bishoboka ko na yo yata agaciro.
Ibibi bya zo

Ibi ni bimwe mu bibazo bishobora guturuka mu gukoresha Crypto:

  1. Nta rwego ruyigenzura, bityo biyigira ahantu heza ho kunyuza ubucuruzi butemewe.
  2. Iyo wibagiwe imibare iranga wallet yawe (ya kode y’ibanga), amafaranga yawe, aguma muri wallet yawe kugeza igihe uzayibukira. Iyo utayibutse, urahomba.
  3. Nubwo nta rwego rugenzura Crypto currency, ba nyir’izo currency, bashobora gukora ibikorwa bituma ibiciro byazo bizamuka, cyangwa bikamanuka. Bikaba byashyira mu bihombo abantu basanzwe.
  4. Amafaranga yayobye ntagaruzwa.
  5. Bitwara ingufu z’amashanyarazi n’ibidukikije nyinshi cyane ngo igikorwa cya Mining gikorwe. Mining: Igikorwa gikorwa na mudasobwa zabugenewe zigenzura ihererekanya ry’ubukungu muri Crypto currency. Currency ivugwaho ibi cyane ni Bitcoin.
  6. Iyo ukoresha Crypto Exchange, amakuru yawe ashobora kwibwa n’aba hackers. Ibigo bifasha abantu mu gucuruza Crypto currency nk’uko twabivuze hejuru, bibika amakuru ya wallet zabo mu buryo busanzwe. Bishobora gutuma aba hacker babinjirira bakiba aya makuru. Bimwe mu bigo byibwe aya makuru harimo nka Bitfinex na Mt Gox. kandi ubukungu bwinshi bwibwe kuri Bitcoin.

Ingero zizwi cyane

Nkuko twakomeje kubivuga, Bitcoin ni imwe muri Crypto currency zamenyekanye cyane dore ko ari na yo mubyeyi wa zose. Ariko nkuko twasobanuye uko habayeho n’izindi, tugiye kureba zimwe mu zizwi cyane.

Ingero zimenyerewe cyane
  1. Ethereum (Ether)
  2. Tether (USDT)
  3. USD Coin (USDC)
  4. BNB
  5. Binance USD (BUSD)
  6. Dogecoin
  7. Cardano
  8. Dai
  9. Tron
  10. Polygon

Icyo benshi bibazaho

Hari abantu bibeshya bagatekereza ko Crypto currency yagereranywa n’ifaranga ufite kuri telephone nko kuri Momo cyangwa konti ya banki, ariko Crypto currency itandukanye cyane n’andi mafaranga. Kuko ushobora kuba ufite kuri telephone yawe ifaranga ry’u Rwanda, warifata mu ntoki rigakomeza kuba ifaranga ry’u Rwanda. Ariko iyo ufite nka bitcoin, ntabwo ushobora kuyifata mu ntoki ikiri bitcoin. Uyihindura muri currency zisanzwe kugira ngo uyikoreshe.

Igitekerezo cy’umwanditsi: Ndifuza kuvuga ko iri riracyari ikoranabuhanga rishya, kuba ritagenzurwa na byo bikaba ibindi, byinshi mu birikomokaho, uzabona byamamazwa n’ibyamamare, cyangwa abantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Uko waba wizera abo bantu koze, mbere yo gutanga amafaranga yawe, banza ushishoze, umenye ko benshi muri bariya bantu batabisobanukiwe, ahubwo bishyurwa ngo bamamaze. Hari n’abantu babikoresha ngo batware amafaranga ya rubanda, kuko benshi badasobanukiwe, ariko ntabwo crypto currency zose ari ugutubura.

Twasoza tubashimira. Hari byinshi byo kuvuga kuri Crypto currency ariko byose ntibyakwirwa mu nyandiko imwe, ufite inyunganizi cyangwa ikibazo, andika muri comment, uze muri group yacu ya WhatsApp tubiganireho, cyangwa utwandikire kuri email yacu info@techinika.com

Ubu uri umwe mu bantu bafite amakuru y’ingenzi kuri Crypto currency kandi twishimira kukugezaho ubu bumenyi kandi twifuza ko bwagera kuri benshi tukirinda imitego tugwamo tudasobanukiwe. Dufashe usangiza ubu bumenyi ku bandi bantu benshi.

5 Comments

  1. Ndayishimiye jean luc

    Please ndashaka kwiga crypto reka 07893479025 niyo nber ya watsap

  2. NIRERE CLEMENTINE

    None se cryptocurrency ihurirahe n’ ibi YouTube campany iba yamamaza nkiurugero : whatch 2023 videos and earn 500$ per day

Duhe igitekerezo

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.