Ibintu  byingenzi  wamenya  kuri Mac address

Ibintu byingenzi wamenya kuri Mac address

Nkuko iyo umuntu avutse akajyeza imyaka cumi n’itandatu  agomba gufata indangamuntu  Mac address (Media Address Control Address) ya mudasobwa ni umubare udahinduka kandi wihariye mudasobwa ihabwa, ni indangamuntu yihariye  ishyirwa kuri (NIC) kugirango ikoreshwe nka aderesi y’itumanaho.

Akamaro ka Mac Address muri rusange  ni ugutanga inzira y’umutekano mu kumenya  abohereza cyangwa abakira kuri network runaka. ikanafasha network zidakenewe kutinjira. 

Mac address yanjye kuri mudasobwa nayikura he?

  1. Fungura mudasobwa yawe.
  2. Huza mudasobwa yawe  (connect mu ndimi zamahanga ) na network runaka.
  3. Fungura Command prompt  ya mudasobwa yawe.
  4. Andika ipconfig /all   muri command prompt ukande enter. 
  5. Urebe ahanditse physical Address niyo Mac address ya mudasobwa yawe.

Itandukaniro Rya Mac Address na Ip Address ni rihe ?

Physical address cyangwa MAC Address igaragaza igikoresho ku bindi bikoresho  ku murongo umwe, Ariko IP  Address  igaragaza  igikoresho kiri kuri murandasi kugira ngo kibashe  kwakira no kohereza ubutumwa. Mac Address ntihinduka, ariko IP Address buri uko ujyiye kuri murandasi ubona imibare ya Ip address itandukanye n’iya mbere. Ihora ihindagurika

Mac Address ikunze kwitwa Physical Address, mugihe IP address yitwa Logical Address. Mac Address ikaba iri muri hexadecimal format itandukanyijwe nu tubago tubiri(:), mu gihe IP address iri muri decimal igizwe n’ibice bine buri gice kigatandukanywa n’akabago. 

Niba ukeneye amakuru arenzeho, cyangwa hari ibyo utasobanukiwe neza  by’umwihariko tubwire muri comment, cyangwa utwandikire kuri email yacu info@technika.com twiteguye kugufasha.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.