Mubuzima bwa buri munsi mudasobwa(computer) yabaye kimwe mu bikoresho dukoresha buri munsi; kuko usanga ahanini ikoreshwa ahantu hatandukanye, haba mu biro, ku bigo by’amashuri, mu masoko ndetse n’ahandi hantu henshi hatandukanye. Ibyo bituma iba igikoresho gihambaye kuko hari ibintu ishobora gukora terefone itakora. (Reba ibyo mudasobwa yakora telephone itakora)
Ikindi kandi bimwe mu bintu bikoresha ikoranabuhanga rihambaye byakozwe kandi bikoreshwa na mudasobwa. Bimwe mu bikoresha ikoranabuhanga rihambaye hakubiyemo uburyo n’imikorere y’imbuga za interinet(website), kuko ziriya mbuga kugira ngo ziboneke bisaba mudasobwa. Aha nanone twavuga abakora ibitabo, abashushanya ndetse na ziriya mashini
zikoresha(robot) byose kugira ngo bikoreshwe kandi bikorwe hifashishwa mudasobwa.
Gusa nubwo mudasobwa ikora byinshi kandi byiza ni ngombwa kwitonda mu gihe tuyikoresha. Ibi hakubiyemo kuyifata neza uyirinda ibintu bishobora kuyangiza, nanone ukamenya uburyo bwiza bwo kuyikoresha kuko ishobora kutugiraho ingaruka cyane cyane ku buzima bwacu mu gihe tuyikoresheje nabi. Niyo mpanvu Techinika igiye kubereka icyo wakora bityo bigufashe gukoresha neza icyo gikoresho cy’ikoranabuhanga.
Ibyerekeranye na mudasobwa yawe
Mu gihe ukoresha mudasobwa ni ngombwa kugenzura imikorere yayo. Ibi bituma ikomeza gukora neza kandi mu buryo butuma ikora yihuta. Ibi rero bikubiyemo kumenya system mudasobwa yawe ikoresha. Ukamenya niba ikoresha Windows, Linux cyangwa indi operating system (Sobanukirwa icyo operating system ari cyo) ndetse n’ubushobozi bwayo. (Twavugamo RAM, CPU, Hard disk capacity, n’ibindi)
Ni ingenzi kubimenya kuko bizagufasha gushyiramo porogaramu zikwiranye(yambarana) na system mudasobwa yawe ikoresha. Kandi ibi bizagufasha bityo mudasobwa yawe imikorere yayo yihute.
Kimwe n’ibindi bikoresho byose bya electronic, kubirinda ivumbi bituma bikomeza gukora neza kandi ntibyangirike. Kimwe na mudasobwa kuyirinda ivumbi cyangwa ukagira agatambaro kabugenewe kayivanaho ivumbi mbere yo gutangira kuyikoresha bizatuma iramba kandi biyirinde kwangirika vuba.
Ibyerekeranye n’ubuzima bwawe
Bitewe n’icyo uyikoresha ushobora kumara umwanya wicaye ni ngombwa cyane kuzirikana ubuzima bwawe ibi hakubiyemo kunyuzamo ugahaguruka, ibi bizakurinda kurwara umugongo. Ibi nanone bikubiyemo gukoresha urumuri ruri mu rugero kuko bizafasha amaso yawe kutangizwa cyane n’urumuri rwa mudasobwa, cyangwa ujye kwa muganga usabe ibirahure by’amaso bigufasha kukurinda ingaruka z’urumuri rwa mudasobwa.
Mu gihe ukoresha mudasobwa, shyira nibura intera ya metero hagati yawe na screen (ikirahure cya mudasobwa), kandi wicare wemye neza wemye, ibi nabyo bizarinda amaso yawe ndetse n’umugongo wawe, bigufashe kurinda ubuzima bwawe muri rusange.
Mudasobwa ni igikoresho ukenera uko byagenda kose, ariko idakoreshejwe neza, izangirka cyangwa yangize ubuzima bw’uyikoresha. Niyo ,pamvu nukurikiza izi nama nta kabuza uzakoresha neza icyo gikoresho neza, ikiruta byose ubuzima bwawe na bwo buzaba bumeze neza. Nanone kandi twakwibutsa kuzajya ureba niba igikoresho cyawe gifite ikibazo, kuko iyo gifite ikibazo, haba hari ibyago by’uko nawe ugikoresha ibyago birakugeraho.
Ufite ikibazo twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Luma cyangwa Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora, ndetse tujye tukugezaho amakuru mashya mbere.