Dore icyo umu hacker agushakaho! Rinda amakuru yawe.

Sobanukirwa icyo aba hackers bagushakaho n'icyo bagukuraho. Maze utangire urinde amakuru yawe. Ibi tukubwiye biraguha umutekano w'ibanze

Abantu bamwe na bamwe, bavuga ko badatinya ko mudasobwa zabo zakwibwa, ahubwo ko batinya ko amakuru yabo bafite muri mudasobwa yakwibwa. Birumvikana kuko tuzi imvugo ivuga ngo “ikintu cya mbere ni amakuru.”

Ariko wowe ushobora kuba uri kwibaza uti ese ko njye nta makuru ahambaye mfite, umu hacker yaba anshakaho iki? Habaho ubwoko butatu bw’aba hackers, ariko hano turibanda ku b‘ingofero y’umukara (Black hat hackers).

Ikintu cya mbere umu hacker nk’uyu aba ashaka ni ukureba intege nke za system runaka, ikoranabuhanga runaka cyangwa umuntu runaka, agakoresha izo ntege nke agira ngo yibe amakuru abitswemo. Intege nke ziba ziri mu miterere ya system cyangwa mu bayikoresha. Kimwe nuko intege z’umuntu zishobora kuba ziri muri we, cyangwa zikaba ziri mu bantu bamukikije.

Kwirinda no kurinda amakuru yawe ni ingenzi
  1. Impamvu ya 1 igomba gutuma urinda amakuru yawe, ni uko ushobora kuba uri intege nke kuri system runaka, cyangwa umuntu runaka. Ku buryo baramutse bakunyuzeho bamugeraho byoroshye. Urugero: Bashobora kwiba email yawe, bakayikoresha bandikira inshuti yawe, bakayikuramo amakuru ayishyira hasi.
  2. Impamvu ya 2 ni uko uretse no kugukoresha bagera kuri mugenzi wawe, bashobora no gukora ibyaha bitandukanye mu izina ryawe, ugasanga ugiye kubizira kandi atari wowe wabikoze.
  3. Impamvu ya 3, twese ntabwo twifuza ko ubuzima bwacu bw’ibanga bwajya hanze. Ukwiye kuzirikana ko hari abantu bakorera amafaranga menshi mu gushyira ubuzima bw’abandi hanze, cyangwa bakabikora bishimisha. Nubwo amakuru waba utekereza ko nta kamaro yamugirira, ikuru iryo ari ryo ryose rigira akamaro ku bantu nk’aba.

N gute wakirinda ko byakugeraho.

  1. Ukwiye kugira imibare y’ibaga ikomeye, ikaba idashobora kwemerera uwo ari we wese kuyivumbura byoroshye. (Kanda hano umenye uko wakora umubare w’ibanga ukomeye)
  2. Koresha Second-Factor authentication, kuko kuba ufite umubare w’ibanga ukomeye ntibihagije. Ukeneye n’ubundi buryo bwo kwirinda mu gihe haba hagize umuntu umenye n’ijambobanga ryawe. (Kanda hano urebe video zikwereka uko wabikora)
  3. Irinde kugira umuntu uwo ari we wese upfa kubwira ibikuranga banga byawe. Kuko uko abantu benshi babimenya, bagenda baba intege nke zawe. Nkuko twabivuze.
  4. Jya uhidura umubare w’ibanga mu gihe runaka kugira ngo wirinde ko wazaguteza ibibazo birimo ibyo twavuze haruguru.
  5. Irinde gukoresha ibikoresho bitandukanye ugenda ushyiramo imibare yawe y’ibanga. Jya ukoresha ibikoresho wizeye gusa.
  6. Sura youtube channel ukore SUBSCRIBE turi kubategurira video zitandukanye zivuga ku buryo byo kurinda ibikoresho byanyu, ndetse na konti zanyu.
Ubu noneho wakwizera ko urinzwe, ariko ukibuka guhora ucunga ko ukirinzwe.

Ndifuza kuvuga ko ibi maze kuvuga byose ari ibigufasha kurinda umutekano w’ibikoresho byawe (mudasobwa, teleophone, n’ibindi) ariko byanagufasha kurinda umutekano wa konti zawe zo ku mbuga nkoranyambaga ndetse na konti za banki.

Uramutse wifuza kumenya byinshi ku buryo bwo kurinda umutekano w’ibikoresho byawe, komeza usure urubuga rwacu techinika.com, usure youtube channel yacu kandi wanatwandikira kuri email yacu info@techinika.com

3 Comments

Duhe igitekerezo