Battery ya terefone ifite akamaro kingenzi cyane, Kuko ahanini uburambe bw’umuriro buri mubyo twitaho cyane mu gihe tugiye kugura terefone. Ubuzima bwa battery bugira uruhare mu gutuma terefone igira agaciro cyangwa ikagatakaza.
Akenshi battery itakaza uburambe bwayo mu gihe gito yafashwe nabi naho iyo yitaweho uburambe bwayo bwo kurambana umuriro buriyongera. muri iyi nyandiko tugiye kureba icyo wakora kugirango urinde ubuzima bwa battery yawe bityo itindane umuriro igihe kinini.
1.Ntugatume Battery umuriro wayo ugeza kuri 0%
Kuri terefone iyo ariyo yose yaba iya smartphone cyangwa izisanzwe, iyo umuriro ugiye gushiramo akenshi terefone iguha ibimenyetso urugero nko kuba yatangira kugabanya urumuri, gutanga ubutumwa bukubwirako umuriro uri hafi gushiramo. Ibi bikunze kugaragara cyane iyo umuriro ugeze kuri 15%. Sibyiza ko terefone yawe igabanya umuriro burundu kugeza ubwo izima. Niba ikweretse ko umuriro wagabanutse ugomba guhita uyishyira kumuriro .
2. Yikure kumuriro mugihe terefone yuzuye
Terefone nyinshi nyuma yigihe gito ziba zimaze kuzura umuriro. ubworero iyo yuzuye hanyuma ugakomeza kuyirekere kumuriro wibwirako aribwo yuzura cyane cyangwa ko aribwo umuriro utazashiramo vuba uba wibeshya cyane. Kimwe nkuko companyi zikora amaterefone zibivuga iyo terefone imaze igihe kumuriro yuzuye cyane ibyo bituma ubuzima bwa battery buhazaharira sibyiza kurekere terefone kumuriro niba yuzuye.
3.Koresha uburyo bwabugenewe uzigama umuriro
Terefone nyinshi zifite uburyo bwabugenewe bwo kuzigama umuriro cyangwa gukoresha muke mugihe ubishaka. Ibi ubyemeza iyo unyuze mu magenamiterere ya terefone yawe ukajya kuri “BATTERY” hanyuma ukajya kuri POWER SAVING MODE”.
4.Funga app utari gukoresha
Iyo app zimwe na zimwe zifunguye bitwara umuriro, Nanone iyo nka bluetooth, wifi, interinet, location na hotspot nibindi bifunguye umuriro ushiramo vuba. Mugihe iyo bifunze ubuzima bwa battery buba bumeze neza kandi niba uri no gukoresha bimwe mu byavuzwe haruguru biba byiza uhise ufunga icyo urangije gukoresha.
Ufite ikibazo twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora.