Digital Discourse: Ni iki twakwitega kuri AI muri 2024? Ni iki twabikoraho?

Mu mpera z’umwaka wa 2022, isi yamenye urubuga rwitwa ChatGPT nk’urubuga rukoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano (AI). Guhera icyo gihe kugera ubu, hari amavugurura menshi yakozwe, ndetse byinshi bitangaje byagezweho, ariko ubu turi gutangira umwaka mushya, abantu ntibabura kwibaza uko uyu mwaka uzarangira noneho. Nubwo tutabasha kumenya ibizaba, dushobora kugira ibyo dutekereza bitewe n’uko umwaka wa 2023 warangiye, ndetse ni nabyo twaganiragaho mu kiganiro cyahuje abanyamuryango ba Rwanda Technology Community ku wa 12 Mutarama 2024.

Ikiganiro kiba buri wa 5, hakoreshejwe iya kure.

Ikiganiro kibanze ku dushya twitezwe, ndetse n’icyo buri muntu yabikoraho. Ariko habanje gusobanurwa icyo Artificial Intelligence ari cyo. Kugira ngo usobanukirwe birambuye artificial intelligence, kanda hano usome inyandiko twayanditseho. Reka noneho tuganire kuri bimwe mu byitezweho amavugurura akomeye.

Chatbots (Amarobo aganira)

Chatbots ni imbuga cyangwa purogaramu za mudasobwa zikoresha ikoranabuhanga ry’ubwenge bw’ubukorano, kugira ngo riganire n’abantu byaba binyuze mu nyandiko cyangwa mu majwi. Izi mbuga nizo abantu benshi bahita batekerezaho iyo bumvise AI, cyane cyane kubera ko bazi ChatGPT, Bard, Siri, n’izindi chatbot basanzwe bakoresha. Hitezweho amavugurura akomeye muri iki kiciro, hakubiyemo:

Imwe muri ChatBot abantu bahita batekereza, ni ChatGPT

GPTs: Mu mpera z’umwaka ushize, ikigo OpenAI cyakoze ChatGPT, cyatangaje ko kigiye gushyira hanze GPT Store. Uburyo bwo gufasha abantu batandukanye gukora chatbot zabo zishingiye kuri GPT Models za bo. Ubu buryo buvugwa ko buzemerera abantu bose kuba baha AI amakuru ya bo, noneho bakayisaba gukora icyo bifuza bitewe n’amakuru bayihaye. Ibi twabigereranya n’uko abantu bashobora gukora apulikasiyo za telephone bakazishyira kuri Play store.

Multimodal: Twari dusanzwe tumenyereye ChatGPT ikoresha uburyo bw’inyandiko mu kiganiro kubera ko ari bwo bushobozi bw’ibanze Modal ikoresha ifite. Ariko twatangiye kubona yongerwamo ubushobozi bwo gukoresha amajwi n’amafoto hifashishijwe modal zo ku ruhande. Iyi Multimodal icyo ikora, ifasha modal imwe kugira ubu bushobozi bwose bidasabye ko hongerwamo izindi zo ku ruhande. Zimwe muri Multimodal nini zitezwe, harimo nka Gemini ya Google, na GPT-5 zitezweho kuba impinduramikorere.

Integration with Search: Mu mwaka ushize twatangiye kubona izi chatbot zihuzwa n’amashakiro tumenyereye nka Bing, ndetse na Google Search. Muri uyu mwaka twakwitega ko bizarushako kongererwa imbaraga ndetse haze n’andi mashakiro akoresha iri koranabuhanga.

Content Generation (Gukora ibihangano)

Mu ntangiriro za 2023, byari bigoye ko umuntu usanzwe yakwifashisha iri koranabuhanga mu gukora igihangano cy’ubwenge nk’ibishushanyo, umuziki, amashusho, cyangwa n’amafoto. Ariko mu mpera z’uyu mwaka buri wese afite ubushobozi bwo kuba yabyikorera kubera model zitandukanye zakozwe zigafungurirwa rubanda. Izi twavugamo nka Bing AI, Stable Diffusion, Midjourney, n’izindi zikora ibi bihangano.

Imwe mu mafoto yakozwe na AI akamamara cyane, igaragaza uwahoze ari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika afatwa n’abapolisi.

Muri uyu mwaka twakwitega ko ibi bihangano bizaba byinshi, ndetse n’izi models zikagira ubushobozi buhambaye bwo gukora ibihangano bidatandukanye cyane n’ibyo abantu ubwabo bakora. Ibi bizazamura urwego rwa Deepfakes ndetse bitume abantu batamenya ibya nyabyo, n’amakuru abeshya. Ibi kandi ku bazabikoresha neza, bizavamo isoko y’amafaranga aho bamwe batangiye kubikoresha bakora ibihangano bashyira ku mbuga nka YouTube cyangwa Instagram, bakabikuramo amafaranga menshi.

AI with Hardware (AI ishyizwe mu bikoresho bifatika)

Ujya ubona ukuntu zino programu zitanga amabwiriza ziba zisa n’aho ibyo zivuga zibizi? Ziguha amabwiriza wayakurikiza ibyo ukora bikagenda neza. Ngaho noneho tekereza ziramutse zifite ubushobozi bwo kuba byakwikorera biriya zitubwira gukora. Ibi byaratangiye, aho iri koranabuhanga rikora nk’ubwonko cyangwa ubugingo bw’imibiri y’amarobo.

Amarobo akorwa na Google Deepmind, amenya gukora umupira, buri munsi yiga amayeri mashya. (Source: 60 Minutes)

Muri uyu mwaka twakwitega ko ibi bizatera imbere cyane. Mu gihe kandi twiteze ishyirwa ku mugaragaro rya Vision Pro ya Apple, bivugwa ko iki gikoresho gishobora kuzaza gihujwe n’ikoranabuhanga rya AI. Imodoka zitwara na zo zikoresha iri koranabuhanga zimaze igihe mu bushakashatsi mu bigo bikora amamodoka, uyu mwaka hitezwe impinduka. Amarobo afasha mu mirimo isaba imbaraga na yo akoresha iri koranabuhanga kandi yitezweho byinshi muri uyu mwaka.

Uretse n’ibi kandi ubwoko bushya bwa telephone bwifashisha iri koranabuhanga mu gukora ibidasanzwe bitandukanye na telephone twari dusanzwe tumenyereye. Ibi twavuga nko kurikoresha mu kongerera ububasha kamera za telephone, kurikoresha mu kugenzura imimerere ya telephone n’uyikoresha ikagira ibyo ikora, n’ibindi bitandukanye. Ibi bizatera imbere cyane, ndetse twanashishikariza abakora ibikoresho bya Elekitoroniki, kwitoza kongeramo AI.

AI Integration (AI yongewe muri programu dusanzwe dukoresha)

Kuva umwaka ushize utangiye, abikorera batangiye gushakisha uburyo bakongerera ubushobozi ibicuruzwa bya bo. Cyane cyane abafite ibicuruzwa na serivise bitangirwa kuri interineti, batangiye kongeramo AI. Ibi bavuga ko bibafasha kongera ubushobozi bw’ibikoresho bya bo, bagakurura abashoramari, ariko nanone bakirinda kuvanwa ku isoko n’iri koranabuhanga rya AI.

Iyi foto igaragaza uko AI yahujwe na Google Doc, ikaba ubu ishobora gufasha abandika document bifashishije uru rubuga, gukoresha AI batavuye aho bari.

Muri uyu mwaka wa 2024, tuzabona cyane AI itangiye gukoresha mu burezi, mu buvuzi, mu bushakashatsi, mu koroshya akazi, mu gukora imikino ikinirwa ku ikoranabuhanga irimo abakinnyi bafite ubwenge, mu kuvugurura ubushobozi bw’ibicuruzwa dusanzwe dufite, n’ibindi byinshi izakora. Ariyo mpamvu buri muntu wese akwiye guhora ashakisha uburyo bushya bwo kuyikoresha mu kazi ke, agashaka uburyo bushya bwo gutanga agaciro mu kazi ke, ubucuruzi bwe bukaguma hejuru, ndetse akazigama umwanya we ahazaza.

Ibibazo bizavuka

Uko iri koranabuhanga rikura vuba vuba, ntabwo rizana ibyiza gusa kuko hari n’ibibazo rizateza. Muri ibyo twavugamo nk’ibura ry’akazi abantu benshi bafitiye ubwoba, ariko kuri iki twabamara impungenge kuko kuri ubu turatekanye mu gihe kitari kirekire, ariyo mpamvu dukwiye gukurikiranira hafi ibivugwa kuri iri koranabuhanga n’inzego rigenda rigeraho, tukamenye kuba twakwishyira mu mwaka mwiza w’ahazaza.

Abantu benshi batewe ubwoba n’uko iri koranabuhanga rizabatwara akazi, ariko iki rizazana n’amahirwe menshi, n’akazi gashya.

Ibindi bibazo harimo:

Amabwiriza agenga AI: Leta z’ibihugu ziba zigomba gushyiraho amabwiriza n’imirongo ngenderwaho kugira ngo iri koranabuhanga rigirire akamaro buri wese cyangwa ridakoreshwa ibibi, ariko ikibazo ni uko riri gukura vuba, leta z’ibihugu zikaba zidashoboye kugendera kuri uyu muvuduko. Ikindi ni uko abashyiraho aya mabwiriza ari na bo bazobereye muri iri koranabuhanga, usanga ari na bo bari mu bigo birikora. Bikaba bitera impungenge ko amabwiriza ya bo azungukira bo gusa.

Ibibazo mu nkiko: Ikinyamakuru The New York Times cyajyanye mu nkiko ikigo OpenAI kikiziza gukoresha amakuru ya bo mu bikorwa bizana inyungu ariko NYT ntigire icyo ibona. Ibi ni ibibazo tuzbona cyane kuko kugira ngo izi modal zikorwe hakenerwa amakuru menshi, akurwa ku mbuga zitandukanye ba nyirazo nta burenganzira baswe. Ibibazo bizaza nanone ni ibizaba byatewe n’ibikorwa bya AI, cyane cyane muri iki gihe ibihugu byinshi bizaba biri mu matora.

Ni iki wowe wakora?

Ibi bintu byose biri kuba, niba uri gusoma iyi nyandiko, bizakugiraho ingaruka wabishaka utabishaka. Hari ibintu byinshi wakora, ariko reka tubibumbire mu bikorwa bitatu (3) gusa.

Ese ni gute wowe urinda umwanya wawe?

Koresha AI: Icyo waba ukora cyose, ukwiye kwihugura ukamenya neza uko AI ikora, n’uko wayikoresha mu byo ukora. Ibi nkuko twabibonye hejuru, bigufasha kurinda umwanya wawe mu isi iri kuvuduka, kandi bikongera agaciro utanga ku isoko ry’umurimo.

Kora AI: Abantu bihangira imirimo, bagira amahirwe menshi mu gukoresha AI mu gukora ibicuruzwa bishya, programu nshya, cyangwa gukora modal nshya.

Iyi video yerekana Dan Martell umwe mu nzobere zo gukora software zicuruzwa, avuga uko wabyaza umusaruro AI

Ntugire icyo ukora: Uretse ibyo twavuze hejuru, ushobora kubyihorera ntugire icyo ukora, ukareba aho bigana (ntitubikugiramo inama).

Icyo wahitamo gukora cyose mu byo tuvuze hejuru, iri koranabuhanga rizatera imbere kurusha uko abantu babitekereza ndetse ntakizarihagarika. Ibi kandi si ibiri mu myaka myinshi, byaratangiye ndetse twatangiye kubona n’ingaruka zaryo. Ni byiza ko ushaka uburyo bwo gutuma ubumenyi bwawe buguma bujyanye n’isi tugezemo ndetse n’ibiri kuba hirya no hino. Uburyo bwiza bwo kubikora, ni ukuba uri kumwe n’abandi musangiye urugendo n’intumbero, ikaba ari yo mpamvu tugutumiye ngo uze tubane muri Rwanda Technology Community.

Menya byinshi mu kiganiro twagiranye na Samuel Rutunda ushinzwe ikoranabuhanga muri Digital Umuganda

Buri cyumweru tuba dufite ikiganiro kivuga ku ngingo zitandukanye z’ikoranabuhanga, ese iyi ngingo y’uyu munsi hari icyo igusigiye? Tubwire muri comment ibyo wakuyemo, ndetse niba hari ikindi wifuza kumenya utubwire. Ikindi kandi ntuzacikwe n’ibiganiro tugira buri cyumweru. Kanda hano wiyandikishe, cyangwa winjire muri group yacu ya WhatsApp hano.

Ibihe byiza!

Duhe igitekerezo