ChatGPT urayizi? Dore impamvu iri kuvugwa cyane.

ChatGPT urayizi? Dore impamvu iri kuvugwa cyane.

Ku itariki 30, Ugushyingo 2022; ikigo kitwa OpenAI cyasohoye inyandiko ku rubuga rwa bo, bavuga ko bakoze ikoranabuhanga rifite ubwenge rikoreshwa binyuze mu kiganiro. Iryo koranabuhanga ryitwa ChatGPT. Iri koranabuhanga rikimara gutangazwa, mu minsi itanu gusa, abantu barenga miliyoni 1, bari bari kurikoresha. Itangazamakuru n’abantu batandukanye batangiye kurivugaho, ariko hari amahirwe ko waba udafite amakuru ahagije kuri ChatGPT. Yaturutse he? Yakozwe na nde? Yakora iki? Abantu bayivugaho iki?

Muri iyi nyandiko, turavuga kuri ibyo byose, tunakubwire uko wowe wakungukira mu gukoresha ChatGPT. Fata akanya, ntihagire ikikurogoya, ubundi tubyinjiremo.

Byatangiye bite?

AI (Artificial Intelligence) ni iki?

Mu mwaka wa 2015, uwitwa Sam Altman, Elon Musk, n’abandi bantu 7, bafatanyije batangiye ikigo bise OpenAI bashyiramo miliyari imwe y’amadolari. Icyo kigo bagitangiye bafite intego yo gukora ikoranabuhanga rya AI, rigamije gufasha no guteza imbere ubushobozi bw’ikiremwamuntu, bityo ibyo bakoraga byose babishyize ku ka rubanda ngo bafatanye n’abandi bantu ndetse n’ibindi bigo, ibyitwa (Open Source).

Mu mwaka wa 2016, basohoye icyo bise, “OpenAI Gym”. Iki cyari uburyo bwagufashaga gutoza mudasobwa, uyitoza ibyiza n’ibibi. Mu mpera z’uwo mwaka bakoze ikindi bise “Universe”, iki cyafashaga mu gutoza mudasobwa gukora yikoresha nk’uko abantu bazikoresha.

Muri 2018, Elon Musk yavuye mu buyobozi bwa OpenAI kuko yabonaga ibyo bakora bishobora kuzagongana n’ibyo ikindi kigo cye Tesla gikora. Nyuma muri 2019, iki kigo cyatangiye gukora gishaka inyungu, batangira gukorana na Microsoft, ubwo yashoragamo miliyari yindi y’amadolari.

Muri 2020, batangaje ikoranabuganga ryatorejwe ku magambo menshi cyane aturutse kuri murandasi, ryitwa GPT-3, yari rifite ubushobozi bwo kuganira, guhindura mu ndimi zitandukanye, ndetse ifite ubushobozi bwo gukora ibisubizo by’ibibazo ibajijwe.

Muri 2021, basohoye ikoranabuhanga ryitwa DALL-E rishobora gukora ifoto cyangwa igishushanyo bivuye mu busobanuro urihaye.

ChatGPT ya OpenAI
ChatGPT yakozwe na OpenAI

Noneho rero mu mpera z’umwaka ushize wa 2022, nibwo OpenAI yavuzwe cyane kubera ChatGPT. AI ikoresha ikiganiro, ishingiye kuri GPT-3.5; kubera ibi, biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2023, bazinjiza agera kuri miliyoni 200 z’amadolari, muri 2024, bakinjiza miliyari 1 y’amadolari.

Bivugwa ko Microsoft izwi cyane mu gukora ikoranabuhanga nka Windows, na Microsoft Office bikoreshwa n’abarenga miliyari ku isi yose, yifuza gushora miliyari 10 z’amadolari muri OpenAI. Ababizi neza bavuga ko ibi byaha Microsoft ubudahangarwa ndetse bikongera n’ubushobozi bw’ikoranabuhanga rya bo.

ChatGPT yakozwe gute, wayikoresha ute?

ChatGPT ishingiye kuri GPT-3 nk’uko twabivuze, ariko irenze kuri GPT-3 bitewe n’amavugurura yayikozweho. Mu gutoza iri koranabuhanga, bikorwa nko gutoza umuntu kuvuga ururimi rushya cyangwa imibare. Umuntu ahabwa amakuru akeneye, agasabwa kuyasubiramo ngo harebwe ko yayafashe, agakosorwa aho yabyishe, ndetse uko yakira amakuru menshi, akabasha kuyabika, hari igihe agera akagira ubwenge bwinshi, akaba yasubiza ibibazo byinshi adategwa, ariko ntibivuze ko yasubiza ibibazo byose bibaho, hari aho agera bikamunanira.

Iri koranabuhanga na ryo ni uko rikorwa rigahabwa ubwo bushobozi, itandukaniro ni uko ikoranabuhanga ritajya ryibagirwa kandi ryahawe ubushobozi bwo gusesengura, bituma hari abavuga ko hari igihe ryazagira ubwenge buruta ubw’abantu.

ChatGPT ntiri gukora
Ubu nusura ChatGPT urasanga bidakunda

Uko warikoresha: Ubu uri kwibaza uti iri koranabuhanga rihambaye gutya rikora gute? Ushaka gukoresha ChatGPT, ujya kuri chat.openai.com noneho ugashyiramo imyirondoro yawe, ugakomeza aho ugera ku mwanya w’uruganiriro. Uganira na yo mu rurimi rw’icyongereza, wandika, na yo ikagusubiza mu nyandiko.

Ubu tuvugana, nusura ChatGPT ushaka kuyikoresha, ushobora gusanga bidakunda kubera abantu benshi bari kuyikoresha kandi idashobora kubakira bose. Ariko nukomeza kugerageza bishobora kugukundira.

Ni iki ChatGPT yakora?

ChatGPT yakora ibintu byinshi. Abantu benshi barayikoresha, abantu badasobanukiwe ikoranabuhanga, abarisobanukiwe ndetse n’undi wese. Ibi ni bimwe mu byo wakora ukoresheje ChatGPT:

ChatGPT yakoreshejwe he?
Urugero rw’umuntu wakoresheje ChatGPT
  1. Ishobora kugufasha kwandika amabaruwa na CV byawe. Icyo ukora ni ukuyiha amakuru akenewe, ukayibwira icyo ushaka.
  2. Igufasha gukora urwenya utarabona ahandi. Uyibaza umeze nk’umuntu muri kuganira.
  3. Ishobora kugusobanurira ibintu byakugoye kubyumva mu magambo ubasha kumva.
  4. Igufasha kugusubiriza ibisubizo by’imibare kandi ikakwereka inzira byanyuzemo.
  5. Ikugira inama, nk’uko undi muntu yakugira inama.
  6. Yakwandikira indirimbo cyangwa ikakwandikira inkuru ushobora gukinamo filme.
  7. Ku bantu bandika kode (aba programmers), ibafasha kubandikira kode zabagoye, kandi ikabasubiriza n’ibindi bibazo.
  8. Ishobora kugufasha gukora imyandiko yose ushaka mu ndimi zitandukanye.
  9. Igufasha kwitegura ibazwa ry’akazi.
  10. Yagufasha guhindura inyandiko mu ndimi zitandukanye.
  11. Yakuganiriza nk’incuti.
  12. Yagufasha gukora ihinamwandiko
  13. Yagufasha kuzuza interuro n’ibindi byinshi cyane.

Ibi byose ibiguha mu rurimi rw’icyongereza, kandi mu gihe gito cyane. Abantu benshi baracyagerageza kuyikoresha ngo barebe ubushobozi bwuzuye bwa yo. Kandi nubwo urikoresha, wibuke ko iri ari ikoranabuhanga, rishobora kuvugisha ukuri cyangwa rikakubeshya.

Abantu baravuga iki kuri ChatGPT?

Reka turebe ibyo abantu bavuga kuri ChatGPT:

Ndavuga nkomeje ko ChatGPT ishobora kuba ari ikoranabuhanga rikozwe rikomeye ryaba rije muri iki gihe. Dore uko yamfashije gukora gahunda yo kugabanya ibiro, amafunguro ngomba gufata, ibyo guhaha, n’imyitozo ngororamubiri ngomba gukora.

Alex Cohen

Amashuri yacu ntiyiteguye kwicwa kw’amategeko mu bizamini bigiye kwiyongera, sinizeye kandi ko hari icyo twabikoraho. Ndatekereza ko umubare munini w’abanyeshuri bazajya batanga ibisubizo bakuye kuri ChatGPT mu mpera za 2023.

EigenGender

Ibyavuzwe n’abandi bayigerageje:

Nubwo bimeze bityo, hari abantu bagaragaje impungenge kuri iri koranabuhanga rya AI. Nka Elon Musk, mu mwaka wa 2020, yavuze ko nihatagira uburyo bwo kugenzura ikorwa rya AI cyangwa ngo ikorwe n’abantu runaka, hari impungenge ko hari igihe yazagira ubwenge buruta ubwenge bwa muntu, ikaba yazana imperuka, cyangwa ikatugira abacakara.

Ibi biri kure yo gushoboka kuko hakiri urugendo runini, ariko birashoboka. Ushobora kureba uko byaba bimeze urebye amwe mu ma filme agaragaza uko byagenda AI ifashe isi. Muri izo twavuga nka Blade Runner, The Matrix, The Terminator, A.I n’izindi nyinshi.

Ese ni izihe ngaruka ku kiremwa muntu?

Ingaruka nziza: Nta wakwirengagiza ku bintu byiza iri koranabuhanga riri kuzana mu buzima bwacu, uko rizadufasha kwihutisha ibyo dukora, uko rizadufasha kunoza umurimo, ndetse no gutanga serivise nziza ku batugana. ChatGPT kandi ishobora kwifashishwa abantu bakora irindi koranabuhanga rimeze nka yo.

Hari abatekereza ko iri koranabuhanga rizabatwarira akazi

Ingaruka zitari nziza: Nubwo iri koranabuhanga ari ryiza, hari abarifata nk’irije kubatwarira akazi, rikaba rizagakora neza kubarusha. Abandi batekereza ko rishobora gukora amakuru abeshya, cyangwa rigafasha abantu kwigira abo batari bo. Ikindi nk’uko twabivuze hejuru, hari ikibazo kibazwa niba iri koranabuhanga ritazahabwa ubushobozi burenze ubwo rikwiriye, rikaba ryakwangiza ikiremwa muntu.

Ku kibazo cyo kuba AI izagutwarira akazi, soma iyi nyandiko twanditse: Ese Ikoranabuhanga rizagutwarira akazi?

Igitekerezo cy’umwanditsi: Nibyo koko iri koranabuhanga riracyari rishya kandi rifite ubushobozi butangaje cyane kurusha uko twabitekereza. Ntitwanashidikanya ko rifite ubundi bushobozi tutarabona. Ariko ik’ingenzi ni uko turikoresha icyo ryagenewe. Kuko uretse iri koranabuhanga, buri kintu cyose gikoreshejwe icyo kitagenewe gihinduka kibi. Amahirwe dufite ni tuyimenye hakiri kare, ubundi hano muri Afurika ikoranabuhanga nk’iri ryatugeragaho hashize igihe kinini, reka twige uko twarikoresha mu kuvugurura ibyo dukora no kuribyaza umusaruro aho kurikinisha.

Techinika iri hano ku bwawe ngo umenye uko ikoranabuhanga rikora kandi turakora uko dushoboye ngo tukugezeho byinshi cyane utari uzi ku ikoranabuhanga. Ushobora kuba utari usanzwe uri mu ikoranabuhanga, ariko ukaba wifuza kwinjira mu ikoranabuhanga, soma inyandiko zitandukanye hano ku rubuga rwacu, cyangwa UKANDE HANO usabe ko twakugira inama ku nzira wanyuramo.

 Wifuza guhura n’abantu muganira ku ikoranabuhanga, mugahana ibitekerezo, injira muri Group yacu ya WhatsApp. Wifuza gukorana na twe, nyura hano, wuzuze form, noneho dukorane, cyangwa utwandikire kuri email info@techinika.com

1 Comment

Duhe igitekerezo

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.