Byinshi kuri Robotaxi Ikoranabuhanga rituma imodoka yitwara

Byinshi kuri Robotaxi Ikoranabuhanga rituma imodoka yitwara

Ikoranabuhanga rikomeje kwiyongera kandi bamwe batangazwa nabyo bitewe nibintu bihambaye rikora ndetse nuburyo buri munsi rikomeje guhindura isi ni mikorere yayo muri rusange, ari nakorikomeje guhindura ubuzima bwa benshi cyangwa ikiremwa muntu mu magambo macye.

Bimwe mu bidutangaza hakubiyemo ikoranabuhanga rya za Robo rituma ishobora gukora ibintu yonyine ntawundi bari kumwe kandi ikabikora neza kuko baba bayihaye ubwenge bwubukorano (Artificial intelligent). Ushobora kuba wibajije ubyu bwenge bwubukorano. Nibyo kugirango ibashe kwibwiriza cyangwa gukora ibintu runaka baba bayihaye ubwenge bwubukorano. Ushobora kureba hano Chatgpt AI rimwe mu ikoranabuhanga ryakozwe kugirango risubize abantu ibibazo bibaza.

Muri izo robo tugiye kuvuga izo mu bwoko bwa Robotaxi. Iri koranabuhanga rifasha kandi rigatuma imodoka yitwara nta mushoferi uri mu modoka. Icyo bakora ni ukuyishyiramo amerekezo yaho igiye kujya ubundi bakayikurikirana bayiyobora bakoresheje mudasobwa.

Izi ni zimwe mu modoka zitwara, ntizikenera umushoferi cyangwa uziyobora kuko zikoresha ikoranabuhanga izifasha kwitwara

Iri koranabuhanga ryo kuba hari imodoka zitwara bimaze kumenyerwa mu bihugu byateye imbere aho gutega imodoka ikagutwara idafite umushoferi.

Bimwe mu bigo bikomeye bikora izi modoka zitwara harimo Hyundai, motional nizindi zifite intego yo kuzamura no guhindura imikorere yayo ku buryo ejo hazaza zabafasha gukoreshwa henshi muri compani zitwara abagenzi. Gusa na none benshi bari gutakaza akazi kubera iri koranabuhanga. Niyo mpanvu ushobora gusoma imwe mu nkuru zacu yagarutse ku kuba iterambere uko rikomeza kwivugurura bamwe batakaza akazi kabo. Kanda hano umenye bihagije.

Ufite ikibazo twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.