Izi kode zifungura ibihishwe muri terefone yawe

Izi kode zifungura ibihishwe muri terefone yawe

Terefone ni igikoresho cy`ingenzi cyane,kandi akamaro kanini idufitiye ni ukuba dushobora kuvugana nabantu baturi kure. Kimwe mubyo dukora kugirango tuvugane nabo ni uko tugura amayinite, cyangwa tukareba niba dufite amayinite ahagije kugirango tuvugane nabo.

Ibyo rero bishoboka iyo dukanze kode zabugenewe tukazikoresha tugura amayinite, tugura paki, cyangwa twiguriza amayinite.nkuko tubimenyereye izo kode zitangizwa na (*), hanyuma zikarangizwa na (#). Muri izo kode dukunda hakubiyemo: *131#, *154# nizindi zitandukanye bitewe na sosiyeti yitumanaho dukoresha.

Gusa igitangaje nuko hari izindi kode nyinshi zishobora kukwereka ibindi bintu bihambaye muri terefone. Aha twavuga nka: *#06#. Ooooh ushobora kuba ari ubwambere wayibona, gusa ntugire impungenge tugiye kuvuga zimwe nazimwe muburyo burambuye icyo zisobanura, icyo zagufasha, ndetse nakamaro zigufitiye.

  • Kode igufasha kumenya ibiranga terepfone yawe

*#06# ni kode yingenzi kandi ukwiriye kumenya, kuko igufasha kumenya ibiranga terefone yawe. Iyi kode izwi kwizina rya IMEI (internationaly equipment identity).iyo ukiyemeza muri terefone yawe uhita ubona imibare myinshi, itandukanye, iyo rero niyo iranga terefone yawe.

Kuba ushobora kumenya imibare iranga terefone yawe, ibi biragufasha cyane iyo bayibye kuko ushobora kuyibona wifashishije ziriya kode. Ikindi ushobora no kujya kurubuga rwa interineti rwa sosiyeti iguha umurongo ukoresha hanyuma ugasaba ko terefone yawe bamenya aho iherereye mu gihe yibwe, cyangwa kuyifunga bityo uwayibye ntiyongere kubona uburyo bwo kuyikoresha. Icyiza kandi iyi ikode ushobora kuyikoresha muri terefone iyo ariyo yose.

  • Kode ibwira abaguhamagaye ko utari kuboneka igihe uvugira kuri terefone

*43# Iyi nikode igufasha kwemeza icyo bita call waiting. Ibi kugirango ubyumve neza reka dufate urugero: Iyo uhamagaye umuntu ariko ari kuyivugiraho uwo muntu uhamagaye ataremeje iriya kode ya *43#, Wowe umuhamagaye terefone ihita yikuraho ntacyintu bakubwiye. ibyo byatewe nuko uwo uhamagaye ari kuvugira kuri terefone.

Ariko iyo wemeje iyi kode *43# uguhamagaye bwa kabiri bamubwirako terefone ahamagaye ihuze( call busy ). Iyo bakubwiye nimero uhamagaye ihuze uhita umenya impamvu uwo uhamagaye atari kukwitaba aho guhita yikuraho iyo utayemeje. Iyo uyemeje muri terefone yawe hakagira umuntu wa kabiri uguhamagara amenya impanvu utari kumwitaba ahita amenyako uri kuvugana nundi muntu. Gusa nubwo hari nubundi buryo bwo kwemeza iyo kode unyuze mu magenamitere (setting, ya terefone yawe ibyiza kandi byoroshye ni ukuyemeza ukoresheje ziriya kode.

Igisigaye ni ukumenya niba yaremejwe muri terefone yawe cyangwa kureba niba isanzwe irimo ndetse no kuyivanamo niba wifuza kutayikoresha. Igihe wifuza kureba niba yaremejwe muri terefone yawe ukanda: *#43#, naho mugihe wifuza kureka kuyikoresha ukanda: #43#.

Ufite ikibazo twandikire kuri email yacu info@techinika.com ushobora kandi kwinjira mu itsinda ryacu kuri Telegram cyangwa Whatsapp, kugira ngo umenye byinshi ku ikoranabuhanga ndetse n’ibyo dukora.

Comments

No comments yet. Why don’t you start the discussion?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.